• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/08/26
Kamonyi: Turasaba Ababyeyi ko Umuganura utaba umuhango gusa-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/08/26
Kamonyi-Runda: Inzoga(ibyuma) n’Ibinyobwa bindi by’asaga Miliyoni 39 byamenwe
08/08/26
ACP Bonifasi Rutikanga na Dr Murangira B. Thierry baburiye uzahirahira agafatanwa inzoga n’ibinyobwa byaciwe
08/08/26
Amajyepfo: Litiro zisaga ibihumbi 31 n’Amakarito 1,300 y’Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byamenwe

Kamonyi: Turasaba Ababyeyi ko Umuganura utaba umuhango gusa-Visi Meya Uzziel Niyongira

Umwanditsi
August 8, 2026

Mu kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura w’uyu mwaka wa 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira yasabye ababyeyi kuzirikana ko umunsi nk’uyu udakwiye kuba uw’Umuhango gusa, ahubwo ko ukwiye kubabera umwanya wo kongera kuzirikana inshingano bafite nk’ababyeyi ku burere bw’abana. Urubyiruko, rwasabwe gufata iya mbere mu kurinda ejo hazaza habo bwite ndetse n’ah’Igihugu. Ni umunsi ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Runda, mu isantere y’ubucuruzi ya Gihara.

Ibirori by’uyu munsi w’Umuganura, byabanjirijwe no gutaha ku mugaragaro umuhanda wa Kaburimbo ureshya n’Ikilometero(1Km) uherereye mu Mudugudu wa Rubumba ahazwi nko mu Rugazi, aho abaturage bashyize hamwe imbaraga zabo zingana na 80%, Akarere gashyiraho uruhare rwako rungana na 20%. Hatashywe kandi umuhanda wa Gihara-Nkoto wujujwe n’Akarere ureshya na Kilometero 7, nubwo uwunyuzemo ubona ko hari ibikinozwa nko mu miferege itwara amazi, ikikije umuhanda(Rigori).

Umuhanda wa Gihara-Nkoto watashywe.

Ashingiye ku mbaraga no gushyira hamwe bigaragazwa na bamwe mu baturage b’Akarere ka kamonyi, aho bagira uruhare mu kwiyubakira ibikorwa Remezo, Visi Meya Uzziel avuga ko iyo gahunda ikomeje, ko nta guhagarara ku kwishakamo ibisubizo by’ubushobozi bwo kwikemurira bimwe mu bibazo nk’uko n’Insanganyamatsiko y’Umuganura y’uyu mwaka ibivuga, iti“ Umuganura, Isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo kwigira”.

Avuga kandi ko ku munsi nk’uyu w’Umuganura abaturage bahura bagasabana, bagasangira, bakareba ibyagezweho bakabyishimira ariko kandi bakareba ibyo batabashije kugeraho bakabifataho ingamba ariko hakanarebwa ibishya byakongerwamo kugira ngo Umuganura ukomeza ube Isoko yo kwigira.

Umuhanda wo mu Rugazi watashywe, wubatswe n’Abaturage ku ruhare rwa 80%.

Visi Meya Uzziel, yagize icyo asaba abaturage ati“ Abaturage turabasaba gukomeza kwishakamo ibisubizo, gukora cyane, kugira ubumwe tukarangwa no gushyira hamwe. Abaturage n’Ubuyobozi iyo dushyize hamwe tubasha gukora byinshi kandi vuba”.

Yagarutse ku bijyanye n’Ibiyobyabwenge( Inzoga n’Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge) asaba abaturage muri rusange by’umwihariko urubyiruko gucunga ubuzima bwabo neza, kwirinda kuko ngo iyo babinyoye bitabasenya bo ubwabo gusa, ahubwo ngo binyuze muri bo bisenya Igihugu.

Yagize kandi ati“ Tugomba rero gufatanya nk’abaturage, Ababyeyi bagatanga uburere bwiza, Urubyiruko rukirinda ingeso mbi. Kubaha Ubuzima no kwirinda icyabwangiza icyo aricyo cyose kuko Ubuzima bwiza ariryo shingiro ry’Umusaruro ukwiye”.

Yabwiye Abayeyi, ati“ Turasaba Ababyeyi ko Umuganura utaba Umuhango gusa, ahubwo ube umwanya wo kongera kuzirikana inshingano zanyu mu burere bw’abana dufite”.

Yakomeje ababwira Urubyiruko, ati“ Urubyiruko kandi narwo rukwiye gufata iya mbere mu kurinda ejo hazaza hanyu ubwanyu ndetse n’Igihugu cyacu, mwirinda Ibiyobyabwenge ndetse mukifashisha uburyo bw’Ikoranabuhanga mu buryo bubafasha kwiga no kwiteza imbere, aho kugira ngo ikoranabuhanga ribe imwe mu nzira yo kubasenya. Ni mureke ahubwo turikoreshe mu buryo bwo kwiga tugire ubumenyi buhagije twiteze imbere”.

Visi Meya Uzziel Niyongira, yibukije abitabiriye uyu munsi mukuru ko; Umuganura ari Isoko y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba Ishingiro ryo Kwigira. Yasabye buri wese guharanira kubiba Indangagaciro mu muryango akomokamo, mu midugudu aho buri wese atuye, by’umwihariko mu rubyiruko hagamijwe kubaka Ejo hazaza h’u Rwanda rufite Abaturage bafite Ubuzima bwiza, bafite Indangagaciro n’Imbaraga zo gukorera Igihugu.

Visi Meya Uzziel bamwigishaga uko basekura cg se yiyibutsaga cyera…, mu gihe Mugenzi we, Visi Meya Uwiringira M. Josee bamwigishaga uko ku Rusyo n’ingasire bigenda cg nawe yiyibutsaga.
Ababyeyi bari baberewe no kwerekana uko Bacundaga Amata y’Inka bifashishije Ibisabo.
Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide wa Runda yakira Abashyitsi.

Nta Kigori, nta Busabane, nta Muganura.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6010 Posts

Politiki

4256 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1067 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga