Kamonyi-DEMICO Ltd: Abagore bakora mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro nabo bihesheje agaciro
Abagore n’Abakobwa bakora akazi muri Kampuni ya DEMICO Ltd ikora Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma ya Kamonyi, barashima ubuyobozi bw’iyi Kampuni bwabahaye amahirwe angana n’aya basaza babo ku murimo. Bahamya ko bisobanukiwe ndetse ko bashoboye gukoresha amaboko yabo mu gushaka amafaranga abafasha kwiha icyo bakeneye ntawe bateze amaboko, ahubwo baharanira kugira uruhare mu kubaka imiryango yabo n’ejo hazaza habo heza.
Uwajeneza Justine, amaze imyaka 14 akora muri DEMICO Ltd aho ubu ariwe muyobozi w’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bya buri munsi(Site Manager). Yabwiye intyoza.com ko nta kazi keza yabonye nko gukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko mu gihe amaze yahakuye igishoro cy’ubuzima.
Ati“ Mu myaka maze nkorera DEMICO Ltd, nahabonye byinshi cyane byamfashije kuba uwo ndiwe uyu munsi. Nabonye ko akazi ko mu bucukuzi atari ak’abagabo gusa nk’uko byahoze, ahubwo n’abagore n’abakobwa turagakora no kurusha abagabo”.
Akomeza ati“ Mu kwigira mbikesheje aka kazi, nabashije kwigurira Inka, ngura Ubutaka(ibibanza), nguramo Imodoka yanjye bwite ndetse n’ibindi byinshi by’agaciro kandi byose mbikesha DEMICO yampaye akazi”.
Uwajeneza, avuga ko iyo arebye imbaraga z’abagore n’abakobwa mu bucukuzi ababona mo impinduka kuko ngo nti bikiri nka mbere aho wasangaga bitinya imbere ya basaza babo. Kuri we, abatinyutse usanga biteza imbere cyane kuko badasesagura ugereranije na basaza babo.

Ati“ Ntabwo ari nka cyera kuko mbere wasangaga bitinya nti babashe gukora imirimo nk’iy’abagabo ariko ubu bashiritse ubwoba rwose nta kintu abagabo bakora abagore badakora. Abagore barakora cyane, urebye imirimo iri muri kampani, urebeye mu ndorerwamo ya cyera wabona ko ari iy’abagabo ariko kubera ko Abagore n’Abakobwa twitinyutse yose turayikora. Unzaniye abagore n’Abagabo nshaka abakozi nafata umubare ungana ahubwo hakaba n’aho nafata abagore benshi kurusha abagabo cyangwa ngafata abagore gusa kuko nabo barashoboye kandi bita ku kazi cyane”.
Akomeza ashishikariza Abagore n’abakobwa kwitinyuka bagakora, bakaza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagakorera amafaranga abafasha kwiteza imbere no gutegura neza urugendo rw’ubuzima bwabo bikoreye ku giti cyabo ntawe bategeye amaboko kuko ngo ntacyo umugabo akora mu bucukuzi Umugore/Kobwa atabasha gukora.
Mugirampuhwe Judith, umugore utuye mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi akaba akora muri DEMICO Ltd avuga ko nta kazi keza azi nko gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro.
Ati“ Ntabwo wagereranya gukora hano n’akandi kazi kuko umuhinzi ino ahingira ibihumbi bibiri, mu gihe uje hano mbere ya saa sita wanebwe ntabwo wabura gutahana ibihumbi bine, wagaruka n’ikigoroba ukaba watahana bitatu! Ubwo se si birindwi!? Nushaka ubare Bitanu bya buri munsi uko waje mu kazi, urumva byahurira he na Bibiri byo guhingira rubanda?”. Akomeza avuga ko amafaranga abona amufasha gukemura ibibazo byo mu rugo, kwigurira itungo, kuba mu bimina, kwishyura Mituweli n’ibindi.
Nyiransengimana Felesiya, amaze umwaka akora muri DEMICO Ltd. Ahamya ko amafaranga amaze guhembwa atayapfushije ubusa kuko yabashije gusana urugo no kubaka igikoni, yishyurira abana indezo n’imirire ku ishuri, ajya mu kimina aho ateganya ko ni bagabana azatunganya urugo rwe neza ndetse akagura itungo.
Ashishikariza abagore bagenzi be kuticara ngo batege amaboko basaba abagabo babo kuko ngo ari naho usanga kenshi hava intonganya bitewe n’uko uba usaba umugabo utazi neza niba n’ibyo usaba nawe abifite. Yibutsa kandi abagore ko amaboko adakorera urugo apfa ubusa ko ndetse n’ubwo umugabo atavuga ariko aba abangamiwe no guhora asabwa n’uwagakoze, bityo bombi bagahuza imbaraga mu kwiyubaka.
Mukamana Chantal, aza gukora muri DEMICO Ltd avuye mu Mudugudu wa Munoga ho mu Murenge wa Ngamba. Avuga ko kuza gukora mu bucukuzi ari uko yari amaze kubona ko ibyo guhingira abandi nta mafaranga arimo. Ati “ Mbere najyaga guhingira abandi ngacyura ibihumbi bibiri nabwo hakaba ubwo mbura akazi nkirirwa nicira isazi mu maso ariko nyuma naje kwitinyuka nza muri aka kazi, DEMICO baranyakira ndakora mbona niho heza, ndakomeza n’ubu nishimiye ko nkora, ntawe nsaba umunyu, amavuta, Isabune cyangwa ikindi kuko nanjye ndiha kandi nta wansuzugura cyangwa ngo agire icyo anshukisha kuko nanjye niha icyo nkenera”.
Akomeza avuga ko aka kazi kamuhesheje agaciro, ati“ Aka kazi kuri njyewe kampesheje agaciro kuko mbasha kwitangira Mituweli, naguze amashashi abiri y’Ingurube, nishyurira abana babiri ishuri, ndetse umwaka utaha ndateganya kubaka inzu yanjye kuko ndi mu matsinda kandi ni tugabana nta yindi gahunda”. Akomeza asaba abagore n’abakobwa kwitinyuka kuko kwitinya ntukore ngo biganisha habi.
Niyitanga Rosine, umwe mu bagore n’abakobwa bakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro muri DEMICO Ltd avuga ko kugirirwa amahirwe agahabwa akazi muri DEMICO Ltd byamubashije guca agasuzuguro k’abamubonaga bakumva bamubonerana bitewe n’ubushomeri.
Ati“ Kuba nkora aka kazi hari ibintu byinshi kangejejeho ariko by’umwihariko kandinze agasuzuguro k’abantu baba bashaka kwitwaza ko umuntu nta kazi bakamubonerana mu gihe atabashije kwihagararaho. Aka kazi kampa amafaranga yo gukemura ibibazo byanjye mpura nabyo, kampa amafaranga yo kwishyura Mituweli, amafaranga yo kujya mu matsinda nkizigama, kugura udutungo ngashyira mu rugo n’ibindi”.
Akomeza avuga ko bitewe n’uburyo muri DEMICO babahemba neza(Kabiri mu cyumweru) ngo nta wagira ikibazo cy’amafaranga. Asaba Abagore n’Abakobwa kumva ko iterambere ryabo rizava mu kwanga agasuzuguro, bagahagurukira gukora aho kubaho basaba buri kimwe. Ati“ Kwanga agasuzuguro, kwihesha agaciro ni ugukora ukirinda kugira uwo utegera amaboko umusaba utazi niba nawe yihagije”.
Kinyogote Emmanuel, amaze imyaka 28 mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro akaba ari nawe nyiri DEMICO Ltd. Yabwiye intyoza.com ko yishimira kubona Abakobwa n’Abagore baritinyutse bagakora imirimo yamye ifatwa nk’ikorwa n’abagabo. Avuga ko uko kwitinyuka bagakora byagaragaje imbaraga zabo ndetse bishimangira ko nabo bashoboye.
Agereranije uko abona Imbaraga z’Abagore/Kobwa n’abagabo mu bucukuzi, yagize ati“ Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Abakobwa n’Abagore ntabwo mbere batinyukaga kuza gukora mu birombe kubera ko abantu bavugaga ko iyo ari imirimo y’abagabo ariko nyuma twagiye tubatinyura buhoro buhoro, turabegera tubereka ko nabo babishobora bityo abatinyutse bagenda badufasha gutinyura abandi ku buryo ubu ubona ko rwose babirimo kandi neza no kurusha abagabo. Burya icyo umugore yiyemeje gukora agikorana umwete n’ubwitonzi kandi neza”.

Akomeza ati“ Ubu baratinyutse ku buryo aho basaza babo bagera nabo barahagera ndetse bagakora no kubarusha kandi birabafashije, bibateje imbere, bashobora gukora imishinga yabo mu rugo nk’ubworozi, kwiyishyurira ibya nkenerwa mu buzima, mbese bashobora kubaho neza nta kibazo na kimwe. Ikindi bagira umwihariko buriya wo kudasesagura kuko amafaranga bakorera yose usanga baba bayapangiye gahunda z’ibifatika zigamije kubafasha kwiteza imbere bo ubwabo n’imiryango yabo”. Akomeza asaba abakitinya gutinyuka bakaza bakegera bagenzi babo bakabibira ibanga ry’ubukire bityo bakubaka neza inzira yabo y’ubuzima izira gutega amaboko.



Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.