• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/08/26
Ruhango: Abakomoka i Mbuye bahagurukiye guteza imbere aho bakomoka
12/08/26
Huye: Polisi yahuguye abakorera n’abarema isoko rya Rango ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro
12/08/26
RIB na Polisi, beretse Itangazamakuru abarimo nyiri Uruganda Ingufu Gin Ltd bakekwaho ibyaha bitandukanye
12/08/26
Kamonyi: Turasaba Ababyeyi ko Umuganura utaba umuhango gusa-Visi Meya Uzziel Niyongira

Ruhango: Abakomoka i Mbuye bahagurukiye guteza imbere aho bakomoka

Umwanditsi
August 12, 2026

Abakomoka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, baba mu Rwanda no mu mahanga, batangije gahunda yo guhuriza hamwe imbaraga mu guteza imbere aho bakomoka, hibandwa ku bukerarugendo, ishoramari no kubyaza umusaruro amahirwe asanzwe ahari.

Iyi gahunda yashimangiwe mu gikorwa cyo kuzamuka umusozi wa Gisanga cyabaye ku wa 9 Kanama 2026, gihuza abakomoka i Mbuye ndetse n’inshuti zabo, Abaturage bahatuye, abayobozi batandukanye barimo abo mu nzego z’Umutekano.

Abitabiriye iki gikorwa bakoze Urugendo rwo kuzamuka Umusozi wa Gisanga, hamwe mu hantu nyaburanga habarizwa muri Mbuye, mu rwego rwo kurushaho kuhamenyekanisha no kugaragaza amahirwe aka gace gafite mu bukerarugendo.

Urugendo rwa Gisanga, rwahaye abarwitabiriye umwanya wo kwibonera ubwiza bw’aka gace, runaba urubuga rwo kuganira ku buryo ibyiza nyaburanga, Amateka n’Umutungo kamere bya Mbuye byabyazwa umusaruro bikagira uruhare mu iterambere ry’Abaturage.

Bashaka ko ibyiza bya Mbuye bibyazwa umusaruro;

Umurenge wa Mbuye ufite ahantu Nyaburanga hatandukanye hashobora gutezwa imbere hagakurura ba mukerarugendo, harimo Umusozi wa Gisanga, Mayunzwe na Nzaratsi, inkengero z’imigezi y’Uruniga, Akabebya n’Ururumanza ndetse n’Ururembo rw’Umutwarekazi Nyirakigwene.

Hari kandi ibitare bya Vugiza, ibigabiro bya Rubona, amwe mu mariba y’Inka n’ahandi hantu hafite amateka n’umwihariko bishobora kurushaho kumenyekanishwa, abahazi batahaheruka bakaba bahiyibitsa bakanafata ingamba zihabyaza umusaruro wagirira abahavuka n’abahatuye akamaro, ariko kandi n’abatahazi bakahamenya.

Abakomoka i Mbuye, bagaragaje ko guteza imbere ubukerarugendo muri aka gace bishobora gutuma harushaho gusurwa, bikabyara ibikorwa bishya by’Ubucuruzi, bigahanga imirimo ndetse bikazamura imibereho y’abaturage.

Mbuye kandi, ifite amahirwe mu buhinzi bw’Ikawa, Imyumbati n’ibindi bihingwa, ndetse n’Amabuye y’agaciro, bikaba bimwe mu byo abashoramari bashishikarizwa kubyaza umusaruro.

Hatangijwe ikigega cy’ishoramari;

Muri iki gikorwa hanatangijwe Mbuye Development Fund (MDF), igamije guhuriza hamwe abakomoka i Mbuye n’inshuti zayo kugira ngo bizigamire kandi bashore imari mu bikorwa bishobora kugira uruhare mu iterambere ry’aho bakomoka.

Ushaka kwinjira muri MDF ya Mbuye-Ruhango, azajya agura imigabane, aho umugabane umwe ungana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu( 5.000 Frw). Amafaranga azakusanywa ateganyijwe kwifashishwa mu bikorwa by’ishoramari bishobora kubyara inyungu no gushyigikira iterambere ry’aka gace.

Iyi gahunda igamije kandi gushishikariza abakomoka i Mbuye baba hirya no hino kutarebera gusa iterambere ry’aho bakomoka, ahubwo kugira uruhare mu kuhashora Ubushobozi, Ibitekerezo n’Ubumenyi mu kurushaho kubaka Igihugu.

Diaspora ya Mbuye yiteguye gutanga umusanzu;

Tuyisenge Jean Marie Vianney uyobora Diaspora ya Mbuye, yavuze ko abakomoka muri uyu Murenge bafite ubushake bwo kubona aho bakomoka harushaho gutera imbere. Yagaragaje ko guhuriza hamwe imbaraga bishobora gufasha mu guteza imbere imishinga mishya, gukurura abashoramari no guhanga imirimo ku baturage.

Yashishikarije abashoramari bo mu bice bitandukanye by’Igihugu kureba amahirwe ari muri Mbuye no kuyabyaza umusaruro, anasaba abakomoka muri aka gace n’inshuti zako kwitabira gahunda ya MDF ndetse buri ambasaderi wo murri aka gace asabwa kumenyekanisha ibyiza n’amahirwe bihari.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye, bwashimye iki gikorwa, bugaragaza ko uruhare rw’abaturage n’abakomoka muri uyu Murenge ari ingenzi mu kwihutisha iterambere, busaba buri wese ko abigira ibye. Bwashimangiye kandi ko guhuriza hamwe imbaraga no kubyaza umusaruro amahirwe ahari bishobora gutuma ibikorwa byinshi by’iterambere bigera muri Mbuye byihuse.

Gisanga Hiking, ni imwe mu ntambwe zo gutuma Umusozi wa Gisanga uba hamwe mu hantu Nyaburanga hazwi kandi hasurwa cyane!, bityo ubukerarugendo bukaba bwagira uruhare mu iterambere rya Mbuye ndetse n’Imibereho myiza y’Abaturage.


intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6013 Posts

Politiki

4259 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1069 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga