Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel yaburiwe ko azicwa
Ishyirahamwe ry’abaganga baharaninira uburenganzira bwa muntu rivuga ko umwe mu barigize Dr Denis Mukwege yabwiwe ko azicwa kubera ibitekerezo bye ku bwicanyi bwabaye mu burasirazuba bwa Congo-DRC mu myaka ishize buvugwa muri raporo ya ONU/UN yiswe ‘Mapping Report’.
Dr Mukwege ni umuganga ukorera mu mujyi wa Bukavu muri DR Congo wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018 kubera “umuhate mu kurwanya gufata ku ngufu nk’intwaro mu makimbirane n’intambara” mu gihugu cye.
Bwana Mukwege akunze kumvikana yamagana ubwicanyi (1993 – 2003) bwahitanye miliyoni z’abantu buvugwa na ‘Mapping Report’, iyi yavuze ko ingabo z’u Rwanda zabugizemo uruhare, raporo u Rwanda rwahakanye. Akunze no kumvikana yamagana ubwicanyi bukorwa muri iki gihe cya vuba mu burasirazuba bwa Congo.
Inyandiko yasohowe na ririya shyirahamwe ry’abaganga ivuga ko Bwana Dr Mukwege akomeje guterwa ubwoba kuri murandasi no hanze yayo, nk’uburyo bwo kumusubiza kuri ibyo bitekerezo bye.
Iri shyirahamwe ry’abaganga ntirivuga abakorera ibi Bwana Mukwege. Gusa rihuza ibyo n’ibyatangajwe na Jenerali James Kabarebe, umujyanama mukuru wa Perezida w’u Rwanda mu by’umutekano.
Ni iki Gen. Kabarebe yavuze kuri Mukwege?
Ubwo yari mu kiganiro cyaciye kuri televiziyo y’u Rwanda mu kwezi gushize kwa karindwi, Gen. Kabarebe yabajijwe n’urubyiruko niba ingabo z’u Rwanda zaragize uruhare mu bwicanyi bwabaye mu ntambara zo muri Congo nk’uko bivugwa na ‘Mapping Report’ yasohotse mu 2009.
Gen. Kabarebe yasubije ko ingabo z’u Rwanda “nta musivile zishe muri Congo”, ko zari zagiye gucyura impunzi no kurwanya abari bakuwe ku butegetsi mu Rwanda bari bagishaka kugaruka barwana.
Muri icyo kiganiro Bwana Kabarebe yagize ati: “Iyo propaganda yo kuvuga ngo ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo zica abantu, izanwa n’abafite ipfunwe, hari abo batsinzwe urugamba… hari abari i Burayi, hari abo tujya twumva bita ba Dr Mukwege, w’umushi wo muri Kivu y’Epfo ukoreshwa n’iyo miryango yatsinzwe.”
‘Imiryango yatsinzwe’ Bwana Kabarebe yavuze ko ari iyaboneraga inyungu mu mpunzi zigera kuri miliyoni eshatu zari mu burasirazuba bwa Congo, zatahukanywe n’izo ngabo z’u Rwanda.
Muri icyo kiganiro, Gen. Kabarebe yahakanye ibyavuzwe muri ‘Mapping Report’ ko muri ako gace ka Congo hapfuye abantu babarirwa muri za miliyoni.
Ririya shyirahamwe ry’abaganga nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ryatangaje ko Dr Mukwege washinze kandi ukuriye Hôpital de Panzi y’i Bukavu hashize igihe yibasiwe kuri murandasi, kandi yohererejwe ubutumwa kuri telefone ye ko azicwa.
Uwo muryango usaba ko hari igikorwa vuba mu kumurinda n’umuryango we, ugasaba ingabo za MONUSCO kurushaho kumurinda no kongerera umutekano abakozi b’ibitaro bye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com