• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
21/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
21/06/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo
21/06/26
Kamonyi-Kwibuka32: Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro cyane ko nta wundi bafite ubibakorera-Guverineri Kayitesi

Amakosa 5 yo kwirinda ku bantu bambara inkweto

Umwanditsi
September 11, 2020

Kwita ku nkweto zawe, kuzihitamo neza, no kuzikoresha neza, bifasha kubungabunga ubuzima bw’ibirenge n’umubiri wose. Ibirenge byacu ni igice cy’umubiri dukunda kwirengagiza no guhohotera. Uburyo duhitamo no gukoresha inkweto zacu bifitanye isano n’ubuzima bwacu.

Ariko, ibirenge nibyo shingiro rya amagufa yacu, bidutera inkunga, kandi bishobora guteza ibibazo byinshi mu gihe bititaweho neza kandi mu gihe kirekire. Igihe kirageze cyo gukumira amakosa no kwita ku birenge byacu.

Dore amakosa atanu ugomba kwirinda ku nkweto

Ikosa 1: kwambara inkweto ndende cyane

Inkweto ndende cyane zituma ikirenge kijya imbere mu nkweto, ibi bigashyira igitutu kinini kumano. Mu gihe wambaye, amano nayo agomba gutekana kugirango agufashe kugenda neza. Ibi rero iyo utabikoze byongera nka plantar fasciitis, bunions na heels spurs. Hagarara kuri santimetero nkeya z’inkweto ku gatsinsino kugirango wirinde ububabare kandi wubahe morphologie yawe uko bishoboka kose: cm 3,5 kugeza kuri 4 ku bagore na cm 1,5 kugeza kuri 2 ku bagabo. Inkweto zo mu bwoko bwa stiletto zigomba kwirindwa buri munsi.

Ikosa 2: kwambara couple imwe y’inkweto udahagarara/udahindura

Niba warigeze ukunda umuguru umwe w’inkweto menya kuwambara igihe cyose atari byiza. Kwambara inkweto zimwe buri munsi byerekana ko uhora ukoresha ibice bimwe by’ikirenge, Gerageza ushake izindi nkweto nziza kandi uzihindure nibura rimwe mu cyumweru.

Ikosa 3: kwambara inkweto zishaje

Iyo inkweto zishaje kandi zambawe igihe kirekire, zishobora guhengeka ikirenge kandi bishobora gutera ububabare ku gatsitsino. Hindura inkweto zawe za siporo hafi buri mezi atandatu.

Ikosa 4: kwambara inkweto iringaniyeiy

Iyo ugenda mu m’amagorofa, ntabwo bitanga ubwisanzure nk’iyo utangiye nko kuzamuka muri Etage, inkweto iringaniye cyane iguhatira gukurura agace k’inyuma ku kirenge ukaba wagira ibyago byo kubabukaho.

Ikosa 5: kwambara inkweto zitagukwira

Uri nko kwiruka uri muri sport nibyiza ko wambara inkweto zigukwira kandi zitabangamira igice icyo aricyo cyose cy’ikirenge, Gerageza gukurikiza inama z’uburyo wakwambara inkweto zijyanye n’ikirenge cyawe kuko nuramuka wambaye inkweto zitajyanye n’ikirenge cyawe bizakugiraho ingaruka.

Ku buzima bw’ibirenge, ni byiza guhinduranya inkweto ndende, inkweto nto, inkweto zifunguye cyangwa zifunze!
Source: www.santemagazine.fr

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5985 Posts

Politiki

4232 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1058 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga