Kamonyi: Nutema igiti ujye utera bibiri, ariko wanatera 100 bigakunda-Mayor Tuyizere
Mu gutera ibiti ibihumbi bibiri kubuso bwa Hegitali 20 mu Mudugu wa Mbayaya, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddee yibukije abitabiriye iki gikorwa ko imvugo yuko ‘Nutema igiti ujye utera bibiri’ itabuza ko wagitema kandi ugatera ijana cyangwa se ibirenga byose bigakura neza mu gihe byitaweho.
Mu gutera ibi biti byiganjemo ibivangwa n’imyaka, abaturage bibukijwe ko imirima byateweho ari iyabo, ko no mukubisarura atari ubuyobozi buzabisarura, ariko ko inyungu igarukira buri wese, kuko ubutaka bw’umuturage bwunguka ifumbire, akabona amafaranga igihe asarura, akabasha kandi kuba yanabyifashisha mu bikorwa bitandukanye ariko atabyangije, mu gihe muri rusange umuyaga, umwuka mwiza n’imvura bikururwa n’amashyamba bigera kuri bose.
Meya Tuyizere, yasabye buri muturage ufite ubutaka bwatewemo ibiti kubibungabunga ku buryo hatagira icyononekara, ahubwo byose bigakura neza kugeza bibahaye umusaruro. Yabibukije ko uko biyongera ariko amashyamba arushaho kugabanuka, bityo abashishikariza kuyatera kubwinshi, anababwira kandi ko imvugo yamamaye ko utema igiti atera bibiri, ishobora no guhinduka ugatema kimwe ugatera ijana cyangwa se birenga.
Ati“ Nutema kimwe ujye utera 2, ariko kandi wanatera ijana cyangwa se ibirenzeho kandi bigashoboka. Tudafite amashyamba, nta mibereho twaba dugite. Amashyamba ni umusingi w’imibereho myiza n’iterambere rirambye. Uko dukomeza kubaka urusobe rw’ibinyabuzima dutera amashyambaniko, amashyamba atuzanira akayaga keza, atuzanira imvura, tuyakuraho byinshi. Iki giti dutera kidufitiye akamaro cyane. Uko twiyongera twongere amashyamba ku buryo burenzeho kuko tubaye twiyongera amashyamba akagabanuka ni ikibazo”.
Meya Tuyizere, yibukije ko igihe amashyamba yeze adakwiye gusarurirwa rimwe, ko ahubwo ari ukujya ibihe kugira ngo adasarurwa nabi, imisozi igasigara yambaye ubusa, ubutaka bukabura ikibufata kandi n’ibindi byiza yari ategerejwemo ntibiboneke.
Avuga kandi ko buri wese aramutse ashyize imbaraga mu gutera ibiti by’imbuto ziribwa amafaranga yakwiyongera, hagasarurwa iterambere rirambye kuko ibyo kurya byaba bihari, ibijya mu masoko bikaboneka, bityo n’amafaranga akaba ahari. Kwita ku mashyamba yacu, yaba ibiti by’imbuto n’ibindi, byose ni ukwigirira neza. Ibi biti tubitere dufite umugambi wo kubirinda, imirwanyasuri tuyicukure dufite umugambi wo kuyisibura. Nutema igiti ujye utera bibiri, ariko kandi nushaka unatere ijana.
Ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, Habiyakare Silvestre, avuga kuri gahunda yo gutera ibiti no kubifata neza, yagize ati” Igiti kiri mubidufasha kugira ubuzima, tugikoresha mu bikorwa byacu byinshi bya buri munsi nk’ibicanwa, inzugi, amadirishya, ibitanda dukoresha…, ibiti by’imbuto n’ibindi byinshi dukuramo. Buri muryango ukwiye kugira ibiti 3 nibura by’imbuto ziribwa.
Agira kandi ati “ Ibiti bivangwa n’imyaka, bigira uruhare mu kurinda ubutaka no kubuha ifumbire. Imizi yabyo izamura ya myunyu yagiyemo hasi, ibibabi byayo iyo bimanutse biba ifumbire dukoresha. Ntihazagire ugira impungenge zuko byamwangiriza, ahubwo bifite inyungu nyinshi mu kubaha ibyo mukeneye”.
Abaturage baterewe ibiti mu butaka bwabo, bibukijwe ko kubifata neza ari ukwigirira neza no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Bibukijwe ko no mu gihe hari igiti kigize ikibazo bakwiye kubivuga, byaba ari uburwayi kikavurwa aho kugikura mubindi kandi batazi neza impamvu yabiteye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com