Nyabugogo: Mu gihe cya Covid-19, abakarani bihimbiye akazi ko guherekeza abagenda n’amaguru bwije
Mu masaha ya nijoro imodoka zishize mu kigo zitegerwamo kubera amasaha yo gutaha yigijwe imbere, bamwe mu bagenzi b’abanyantege nke n’abanyabwoba bagobokwa n’abakarani babaherekeza bakabishyura iyo satatu zageze cyangwa abagenzi batabasha kubona moto.
Mu isarubeti y’ikaki, ikarita y’akazi mu ijosi, Nzamwita agejeje abakobwa babiri aho bataha mu Kiyovu cy’abakene, mu kagari ka Rugenge. Ni mu ma saa tatu n’igice z’ijoro, abagize umuryango w’abo bakobwa baje kubakirana ubwuzu kuko batari bizeye ko barara batashye. Umukuru w’umuryango akuye inoti ya Magana atanu (500Frws) mu mufuka ayihereza Nzamwita, anamushimira ko amugereje abana mu rugo amahoro.
Uko iyi gahunda ikorwa, ngo ni umwe mu bashinzwe umutekano wa Gare utanga umuherekeza, ahereye ku bunyangamugayo aba amuziho. Ni na we uba umuhuza mu kugena igiciro akurikije uko urugendo rureshya, agatanga nimero ye ngo nihaba ikibazo bamubwire.
Guherekezwa bihendutse kurusha gutega moto
Nzamwita Cyprien wo muri Koperative Abadasigana/Nyabugogo, asanzwe yikorera imizigo ku manywa, ariko nijoro aherekeje abo bwiriyeho. Arasobanura uko we na bagenzi be bafasha abanyantege nke n’abanyabwoba; bakabaca amafaranga ari munsi y’ayo bari gutanga kuri moto.
Agira ati, “Bariya bakobwa bageze Nyabugogo nta modoka zikigenda, bari bafite ubwoba, kandi na moto zari zashize kubera amasaha yo kwirinda Covid. Bageze muri Gare rero, umusekirite yahise ambwira ngo mbaherekeze mbageze hano mu Kiyovu, tuvugana amafaranga 500. Hari n’undi mugenzi wanjye uherekeje batatu bajya Gikondo, we bavuganye igihumbi”.
Naho Munyana Farida (izina ryahinduwe), ni umwe mu bakobwa baherekejwe na Nzamwita. Ahamagaye wa musekirite amubwira ko bageze mu rugo amahoro kandi bamaze kwishyura.
Aranasobanura iby’urugendo bagize we na murumuna we. Ati, “Twavuye Nyabikenke(Muhanga) hakeye, tugeze munzira imodoka idupfiraho, tugera Nyabugogo bwije. Twagombaga gutaha mu rugo I Gasogi, ariko bibaye ngombwa ko tuza gucumbika hano kwa mama wacu, nibwo rero twitabaje abashinzwe umutekano wa Gare baduha uyu mugabo ngo aduherekeze. Twishimiye ko atugejeje hano”.
Abakarani baherekeza abantu ariko, mu nshingano zabo harimo no gukwepesha umuherekazwa za bariyeri z’irondo na polisi ngo zitabasubiza inyuma cyangwa zikajya kubaraza stade. Nzamwita avuga ko mu guherekeza abo bakobwa babiri, baje bakwepa irondo ngo ritabajyana kurara sitade, aho bageze ku bitaro bya Muhima bagahita bamanuka aho gukomeza imbere, kuko bari babonye abashinzwe umutekano.
Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, amasaha yo gutaha yaragabanijwe, kandi agenda ahindagurika bitewe n’ibihe. Habanje saa mbiri, nyuma biba saa tatu, hajyaho saa moya…
Bimwe mu bihano bihabwa uwarengeje amasaha yo gutaha harimo kurazwa muri sitade n’ibindi bigo byateganijwe, ndetse hakaniyongeraho amande anyuranye.
Karegeya Jean Baptiste Omar