Inzoka nini cyane yakozwe mu rubura yabaye urukererezabagenzi
Abavandimwe bo mu muryango umwe bifashishije urubura bakoze inzoka nini cyane ya Metero 23 yabaye urukererezabagenzi mu baturanyi babo.
Morn Mosley n’abavandimwe be batanu bamaze amasaha icumi bakora igishusho kinini mu rubura cyashimishije abaturanyi babo.
Mu 2019, uyu muryango waramamaye nyuma yo gukora ishusho y’ingwe mu rubura yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi nzoka bakoze ipima uburebure bwa 23m, bayikoreye imbere y’inzu ya nyina ubabyara. Bakoresheje amasaha 10 kugira ngo barangize iyi nzoka.
Amashusho Bwana Mosley, umwe muri aba bavandimwe yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yerekana umuhate bakoresheje mu kubigeraho.
Babanje gukora ishusho y’iyi nyamaswa mbere yo kuyitera amabara bashaka. Mosley yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Data yazikoranaga natwe tukiri bato. Mu kwishimisha twakoze imwe twiyibutsa ibya cyera”.
Iki gishusho cyatangaje abaturanyi bagikunze kandi bakaza kukireba ari benshi.
Mosley ati: “Bose barahagarara bakagifotora”.
Kuri Facebook ye, abantu benshi banditseho ko babonye iyi shusho kandi bashimagiza uyu muryango kuri aka gashya.
Umwe yanditse ati: “Umwaka utaha ubaye cyera ngo mwongere mutwereke icyo mushoboye”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com