Perezida Kagame yitabiriye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bari bibereye ku mukino wa nyuma w’igikombe cya UEFA Champions League.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akomeje kwerekana ko ari umwe mubakuru b’ibihugu bakunda umupira w’amaguru n’imikino muri rusanjye.
Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Real Madrid na Atletico Madrid zose zo muri Espagne ndetse zikaba ari izo mu mujyi umwe wa Madrid, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yari yibereye kuri Sitade y’i Milan mu butariyani yirebera imbona nkubone uko Real Madrid itwara igikombe cya 11 cya UEFA Champins League.
Urukundo uyu mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda akunda umupira w’amaguru rugaragarira mu bikorwa bitandukanye haba mu Rwanda, mu karere no ku Isi muri rusanjye.
Perezida Kagame, twibutse ko atera inkunga irushanwa ryanamwitiriwe aho mu karere hari amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup, mu Rwanda hari Umurenge Kagame Cup hatirengagijwe ubufasha butandukanye amakipe yo mu Rwanda yagiye amukesha.
Uretse ibi, Perezida Kagame ni umwe mubakuru b’Ibihugu ukunda kugaragaza icyo atekereza ku iterambere ry’umupira w’amaguru n’imikinire yawo, ku mbuga nkoranya mbaga uzasanga adatinya kugaragaza icyo atekereza yaba abajijwe n’abakunzi bawo cyangwa se ubwe abona hari ibitagenda neza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Perezida Kagame, ni umukunzi akanaba umufana w’umupira w’amaguru udatinya kubigaragaza, by’umwihariko ni umufana w’ikipe ya Arsenal yo mubwongereza.
kuri uyu mukino wahuje Real Madrid na Atletico Madrid, iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye ari igitego 1-1, hongeweho iminota 30 birangira nta gihindutse bitabaza penaliti aho Real Madrid yinjije 5-3 za Atletico Madrid bityo Real itwara igikombe cya UEFA Champions League cya 11.
Munyaneza Theogene / intyoza.com