Gicumbi: Abarebwa n’itegurwa ry’ingengo y’imari bashashe inzobe
Kuba bamwe batibonaga mu itegurwa ry’ingengo y’imari, byatumaga mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa rya bimwe mu byemezo bigira ba ntibindeba.
Mu mahugurwa ya teguwe na CRADO agenewe abajyanama b’imirenge n’abakarere ku biro by’akarere ka Gicumbi, hanenzwe cyane uburyo ingengo y’imari yategurwagamo.
Icyagarutsweho ndetse kikanengwa cyane ni uburyo ingengo y’imari yategurwaga n’abatekinisiye b’akarere, uburyo abaturage batahabwaga kugira uruhare mu itegurwa ryayo kandi ibikorwa biza bisaba kenshi umuturage gushyira mu bikorwa.
Abitabiriye aya mahugurwa, basabye ko uyu muco utari mwiza wacika, basabye ko mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017-2018 byakosorwa.
Muri aya mahugurwa yateguwe na CRADO, habaye gusubiza amaso inyuma, habaye gusasa inzobe abantu babwizanya ukuri gushingiye ku buryo ingengo y’imari yategurwagamo, uko umuturage yahezwaga ntahabwe ijambo kubimukorerwa.
Umwe mu bajyanama witwa Tuyishime Edouard, yavuze ko kwirengagiza uruhare rw’umuturage usanga bigira ingaruka nyinshi zirimo gutsindwa imihigo kwa hato na hato.
Yagize ati:” Abatekinisiye bo ku karere ntibaba bazi ikiraro cyacitse, ntibaba bazi ahakenewe amashuri cyangwa ahakeneye ibindi bikorwa remezo bigomba kwihutirwa gukorwa kuko abaturage baba batabigizemo uruhare, bikaba ari kimwe mu bituma habaho gutsindwa imihigo imwe n’imwe”.
Ntezurundi Jack, umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imiyoborere myiza, yavuze ko bagerageje kwegera abaturage ariko ngo ubwitabire bw’abaturage bwagiye bukemangwa.
Yagize ati:” Ubwitabire muri uyu mwaka ntabwo bwari bushimishije, tukaba twifuza ko ubutaha abaturage bazabigiramo uruhare rufatika, bityo ingengo y’imari igashingira ku bitekerezo ahanini by’abaturage”.
Bizimana Jean Baptiste, perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gicumbi, yemeye ko hagiye habaho amakosa yo kudaha abaturage umwanya mu itegurwa ry’ingengo y’imari, ngo na njyanama ikayishyiraho umukono itabanje kuyisuzuma neza, ibintu we yise kuyiha umugisha.
Yagize ati:” Imyaka yashize, ingengo y’imari yategurwaga nta ruhare abaturage babigizemo, bakayidushyikiriza nka njyanama natwe tukayiha umugisha, ndetse n’uyu mwaka tuzayiha umugisha kuko abaturage nta bitekerezo basabwe”.
Bizimana, akomeza avuga ko bagiye kubikosora bityo mu gutegura ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017-2018 umuturage akazajya agira ijambo mubimukorerwa.
Bizimana yagize ati:” Ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018, izaza ari ingengo y’imari twagizemo uruhare kandi n’abaturage bagizemo uruhare. Ku makosa yabaye tuzajya tugenda twisobanura, twisobanura ariko bizageraho bikosoke twese nitubigiramo uruhare”.
Mu isozwa ry’aya mahugurwa, umwanzuro wahuriweho n’abajyanama bose bari bitabiriye aya mahugurwa yateguwe na CRADO, bose biyemeje ko bagiye gutangira kwegera abaturage bakabasaba ibitekerezo ku mitegurirwe y’ingengo y’imari kugira ngo izemezwe bayigizemo uruhare.
NAMAHIRWE Pascaline
Intyoza.com / gicumbi.