Umukinnyi Lionel Messi imbere y’ubutabera bwa Espagne
Urukiko rukuru muri Espagne rwatangiye kumva urubanza rwa Lionel Messi uregwa kunyereza akayabo k’amadorali.
Umukinnyi Lionel Messi, ni umukinnyi w’ikirangirire ukinira ikipe ya Barcelone, ubutegetsi bwa Espagne buramushinja kunyereza imisoro ingana na Miliyoni 4.5 z’amadorali hagati y’umwaka wa 2007 na 2009.
Messi ufite inkomoko muri Argentine akaba n’umukinnyi w’ikipe y’iki gihugu, arareganwa na se umubyara Jorge ari nawe uhagarariye inyungu ze.
Yaba Messi na se umubyara Jorge, barashinjwa bombi kubeshya abakozi b’ikigo gishinzwe iby’imisoro ubwo bari mu igenzura ry’ibirebana n’imisoro.
Aya ma miliyoni y’amadorali Messi na se Jorge bashinjwa, ashingiye ku mafaranga binjiza atagira aho ahuriri n’umushahara (aturuka mu bijyanye no kwamamaza) bivugwa ko atatangiye imisoro muri Leta.
Uruhande rw’ubushinjacyaha muri Espagne, busabira Messi na se Jorge ko uretse gucibwa ihazabu ritubutse banahabwa igihano cyo kufungwa kugira ngo bibere urugero n’abandi batekereza kunyereza imisoro.
Uru rubanza biteganyijwe ko rugomba kumara iminsi itatu, Messi na Se Jorge bahakana bivuye inyuma ibyo bashinjwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com