Muri Polisi y’u Rwanda 965 Barangije inyigisho zibanze za gipolisi
Nyuma yo guhabwa amahugurwa abinjiza muri Polisi y’u Rwanda, nubwo hari ibyo bazamenyera mu kazi, basabwe kuba abarinzi b’ibyagezweho no gukora kinyamwuga.
Taliki ya 01 Kamena, hasojwe amasomo y’icyiciro cya 12 cy’inyigisho z’ibanze z’umwuga wa gipolisi (Basic Police Course) ku Ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, abarangije aya masomo bakaba bagera kuri 965 barimo ab’igitsinagore 229.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harerimana wayoboye uyu muhango, niwe washyize abarangije amahugurwa ku ipeti rya “Police Constable.”
Umuhango witabiriwe kandi n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, abamwungirije aribo ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda, bamwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi n’abandi.
Minisitiri Musa Fazil, yibukije abapolisi bashya kuzarangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, gukunda igihugu no guhora baharanira kurinda ibyagezweho.
Yabashimiye kuba barahisemo kwinjira mu gipolisi ngo bafatanye n’abandi gucunga umutekano.
Yagize ati:” Ikaze muri Polisi y’u Rwanda kuko ari urwego rugendera ku ndangagaciro z’igihe kirambye”.
Minisitiri Musa Fazil yagize kandi ati:”Uyu munsi turavuga gahunda ya Ndi umunyarwanda mu gihe tukibuka abavandimwe bacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi, hari abandi kandi batanze ubuzima bwabo baharanira icyiza, bahagarika Jenoside banabohora igihugu. Aka niko gaciro ka Ndi Umunyarwanda mukwiye guharanira”.
Yongeyeho ati:” Uyu mwuga mutangiye usaba ubunyangamugayo. Murasabwa guhora mwitwararitse ku mategeko, muhesha isura nziza kandi muharanira kutayitakaza kuko Polisi y’u Rwanda yamaze kwubaka izina haba mu gihugu no hanze yacyo”.
Yarangije avuga ko abanyarwanda bafitiye icyizere inzego zishinzwe umutekano, ko bityo badakwiye gutuma icyo cyizere gitakara, ko ahubwo bagomba guharanira icyatuma cyiyongera.
Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera uyobora ishuri rya Gishari, yavuze ko abarangije amahugurwa bagaragaje disipulini n’ ubushake ariko ko hakiri byinshi bazakomeza kwigira mu kazi bagiye gutangira.
Aya mahugurwa yasojwe, yibanze ahanini ku mikorere y’akazi ka gipolisi, ikoreshwa ry’imbunda, ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, imikoranire n’ubwuzuzanye n’izindi nzego, kubungabunga amahoro n’ibindi.
Intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Twifurije akazi keza abo bapolisi bacu kandi bazarangwe n’ubunyamwuga nk’abakuru babo bashimwa mu gihugu no hanze yacyo umuhate na displine bagaragaza mukazi kabo kaburi munsi.