Uganda na DR Congo bamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye
Leta ya Uganda n’iya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byasinyanye amasezerano yubufatanye mu kubaka imihanda, guteza imbere ubucuruzi ndetse n’ibijyanye no kurinda umutekano. Ni umuhango wabereye Entebbe ku ngoro ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike havugwa inkuru y’ukwambuka kw’ingabo za Uganda zijya muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo guhashya inyeshyamba za ADF zimaze imyaka itari mike zifite indiri yazo muri icyo gihugu, aho ziva zirwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Ayo masezerano nkuko VOA ibitangaza, yashyizweho umukono kuri uyu wa gatanu na Perezida Museveni ku ruhande rwa Uganda na Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ari na we wungirije Minisitiri w’Intebe ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Perezida Museveni, yavuze ko impamvu ariwe ubwe wisinyiye aya masezerano ari uko nta Guverinoma arashyiraho. Nubwo ingabo za Uganda bivugwa ko zamaze kugera ku butaka bwa DR Congo mu rwego rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba nka ADF irwanira yo, ikaba inarwanya ubutegetsi bwayo, byitezwe ko izi ngabo zizanafasha mu gucungira umutekano abagiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga, by’umwihariko iyubakwa ry’imihanda.
Mu butumwa Perezida Felix Tshisekedi yoherereje mugenzi we wa Uganda, yavuze ko yizeye cyane ubufasha bwe mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe muri iki gice cy’uburasirazuba bwa DR Congo, ariko kandi n’ibijyanye n’iterambere ry’ibihugu byombi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com