• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
12/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
12/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
12/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
12/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
12/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
12/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
12/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Uganda yateje impfu z’abantu ibihumbi 10-15, yategetswe kwishyura DR Congo Miliyoni $325

Umwanditsi
February 10, 2022

Leta ya Uganda yategetswe n’urukiko mpuzamahanga rwa ONU-ICJ kuriha Repubulika ya Demokarasi ya Congo amafaranga angana na miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika kubera uruhare yagize mu ntambara muri icyo gihugu. Ishinjwa kandi guteza impfu z’abantu bari hagati y’ibihumbi 10-15, gusahura amabuye y’agaciro arimo zahabu, imbaho n’ibindi.

Urukiko mpuzamahanga rwa ONU, ruzwi nka International Court of Justice (ICJ), rwanzuye ko Uganda yarenze ku masezerano mpuzamahanga ubwo yafataga ubutaka bw’icyo gihugu hagati y’umwaka wa 1998 na 2003.

Abacamanza basanze Uganda ari yo yateje impfu z’abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000 mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo. Abacamanza banasanze ingabo za Uganda zarasahuye zahabu, diyama n’ibiti bivamo imbahu z’agaciro bizwi nka timber.

DR Congo yari yarasabye indishyi ya miliyari 11 z’amadolari y’Amerika, ariko abacamanza batesheje agaciro byinshi mu bice bigize ikirego cyayo, bafata icyemezo cyo kurihisha Uganda indishyi iri hasi cyane y’uwo mubare.

ICJ, yategetse Uganda kuriha ayo mafaranga mu byiciro bitanu, buri mwaka igatanga miliyoni 65 z’amadolari y’Amerika, hagati y’uyu mwaka wa 2022 n’uwa 2026, icyiciro cya mbere ikaba igomba kucyishyura mu kwezi kwa cyenda.

Uganda yari yavuze ko za miliyari z’amadolari isabwa na DR Congo zasenya ubukungu bwayo. Urukiko rwavuze ko icyo rwategetse kiri “mu bushobozi bwa Uganda bwo kwishyura“.

Izo miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, zikubiyemo: Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwagize ruti: “Indishyi ihawe DRC ku byangirijwe abantu n’ibyangijwe ku mitungo ijyanye n’ibyago abantu bahuye na byo bivuye ku kuba Uganda yararenze ku byo yiyemeje byo ku rwego mpuzamahanga“.

DR Congo yareze Uganda mu mwaka wa 1999 kubera ibikorwa by’ubushotoranyi bukoreshejwe intwaro yakorewe hamwe n’abaturage bayo. Yashinje abasirikare ba Uganda ubusahuzi no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo iteza umutekano mucye mu karere k’uburasirazuba bwa DR Congo gakize ku mabuye y’agaciro.

Mu myaka ya 1990, ingabo za Uganda n’ingabo z’u Rwanda zateye inshuro ebyiri DR Congo – umuturanyi wabyo ubiruta cyane mu bunini – zikorana n’imitwe y’inyeshyamba yo muri iki gihugu mu guhirika ubutegetsi.

Uganda n’u Rwanda byavuze ko byari byagiye muri DR Congo guhagarika ko intambara yaho irenga imipaka ikabigeramo. Icyemezo cy’uru rukiko ni cyo cya nyuma kuko kitajuririrwa, ariko uru rukiko rw’isi nta bushobozi rufite bwo gutuma iki cyemezo cyarwo gishyirwa mu bikorwa.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga