Kamonyi: Bibutse abalimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
Mu murenge wa Mugina, kuri uyu wa gatanu hibutswe abari abalimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa gatanu Taliki ya 24 Kamena 2016, mu murenge wa Mugina uherereye mu karere ka Kamonyi, hibutswe abari abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abalimu bibutswe ni 21 bigishaga ku bigo bitandukanye muri uyu Murenge hamwe n’abari abanyeshuri 300 nabo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Iyi mibare y’abalimu n’abanyeshuri bibutswe none, ntabwo ari imibare ndakuka ahubwo ni iy’amazina y’ababashije kumenyekana kuko muri rusanjye imibare y’abalimu n’abanyeshuri biciwe ku Mugina muri Jenoside irenze iyi.
Bagirishya Yohani Batisita, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu buhamya bwe, avuga ko itotezwa n’ivangura ryakorwaga mu mashuri umuntu azira uko yavutse arizi guhera muri za 60 kuko yavutse 1956. Avuga ko ryamugizeho ingaruka nyinshi zirimo guteshwa ishuri kandi yari umuhanga.
Bagirishya agira ati: Nari umuhanga, nabaga uwambere, ariko barazaga bagahagurutsa abatutsi bagatotezwa, tukabuzwa uburyo bwo kwiga atari uko twari abaswa ahubwo tuzizwa uko twavutse”.
Akomeza avuga ko yabujijwe amahirwe yo kwiga kandi yari umuhanga ndetse akunda ishuri, gusa nyuma ngo yabonye umugiraneza w’umuzungu aramufasha amenya iby’ububaji arabikora abaho ndetse ubu akaba yifashije.
Nkurunziza Jean de Dieu, umuyobozi w’umurenge wa Mugina, yatangarije intyoza.com ko nk’ubuyobozi, baticara gusa ngo barebere, bagerageza gutanga ubufasha bushoboka kandi bukenewe kubarokotse uko bishoboka ndetse ngo n’aho babona harenze ubushobozi bw’umurenge bakiyambaza izindi nzego.
Mu gihe hibutswe abalimu 21 n’abanyeshuri 300 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku Mugina, muri uyu murenge wa mugina bafite umubare usaga ibihumbi 39 w’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Twibutse ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igira iti:” Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com