Umwana wa Perezida Paul Kagame mu itorero Indangamirwa i Gabiro
Mu cyiciro cya 9 cy’itorero indangamirwa cyerekeje i Gabiro gutozwa mu Itorero Indangamirwa, umuhungu w’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yajyanye n’abandi basaga 430.
Kuri uyu wa Kane Taliki ya 30 Kamena 2016, urubyiruko rw’abana b’abanyarwanda biga mu mahanga hamwe n’urwiga mu Rwanda rurangije amashuri yisumbuye rwabonye amanota meza mu bizamini bisoza umwaka wa 2015, rwerekeje i Gabiro mu kigo cya Gisirikare – Combat Training Center – mu itorero ry’Igihugu Indangamirwa.
Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame ni umwe mu bajyanye n’uru rubyiruko rugera kuri 430 aho bagiye kumara ibyumweru bitatu batozwa umuco w’Ubutore mu itorero ry’Igihugu Indangamirwa icyiciro cya cyenda.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Dr Ntivuguruzwa Celestin, mu mpanuro yabahaye mbere y’uko berekeza i Gabiro, yagize ati:” Muzatozwa gukunda Igihugu, gukunda Umurimo, kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ndetse no kugira umuco w’ubutore”.
Uyu muyobozi yongeyeho kandi ko bagomba guhora bazirikana ko uko u Rwanda ruzamera biri mu maboko yabo, kandi ko Ubunyarwanda ari indangagaciro ikomeye.
Ni ubwambere itorero Indangamirwa rihurijwemo abanyarwanda biga mu mahanga n’abiga mu Rwanda, ibi ngo biri mu mpanuro Perezida Paul Kagame yatanze ubwo yasozaga itorero Indangamirwa icyiciro cya munani. yasabye ko ngo abana b’abanyarwanda mu gutozwa nta mpamvu yo kuba bamwe bakora itorero ukwabo kandi bose bazakorera igihugu kimwe ndetse n’ibyo batozwa ari bimwe.
Umwe mubagiye gutozwa wiga hanze, yabwiye intyoza.com ko yishimiye kuba agiye mu itorero gutozwa, avuga ko yizera ko azungukiramo kumenya kurushaho byinshi ku gihugu cye, kumenya Indangagaciro na Kirazira ziranga umunyarwanda hamwe n’ibindi ngo bizamufasha kurushaho kugunda Igihugu no kugikorera haba none no mubihe bizaza.
Biniface Rucagu, umuyobozi w’itorero ry’Igihugu, yavuze ko guhuriza hamwe uru rubyiruko bizarufasha kumenyana, gukorera hamwe bagahuza imbaraga, guhana amakuru kandi imyumvire yabo, imigirire n’imikorere yabo ikazaba imwe bahurije ku ndangagaciro na Kirazira biranga umunyarwanda, baharanira iterambere ryiza ry’Igihugu.
Kuva itorero Indangamirwa ryatangira muri 2008, hamaze gutozwa ibyiciro umunani iki kikaba icya cyenda, mu byiciro umunani byabanje hatojwe Intore 1733, aho bagiye bagira uruhare rutari ruto mu kubungabunga indangagaciro nyarwanda iyo mu mahanga, bagiye bagaragaza isura nyayo y’u Rwanda, batangije itorero mu banyarwanda baba mu mahanga, bagiye bagira kandi uruhare muri gahunda za Leta nka “Rwanda Day, one Dollar Campaign, Ndi umunyarwanda” n’izindi.
Itorero Indangamirwa, ritegurwa buri mwaka na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi, Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ku bufatanye n’izindi nzego za Leta.
Munyaneza Theogene / intyoza.com