Nyuma y’ibyumweru 2 bahugurwa, batanze ubutumwa kuri Perezida Kagame n’Igihugu
Urubyiruko rw’abakorerabushake, nyuma y’ibyumweru 2 bahugurwa mu ishuri rikuru rya Polisi riri i Musanze, uko ari 395 bashimangiye Ishusho y’abo baribo.
Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 2 Nyakanga 2016, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rugizwe n’abahungu n’abakobwa 395 baturutse mu turere twose tw’Igihugu basoje amahugurwa y’ibyumweru 2 mu kigo cy’ishuri rikuru rya Polisi kiri i Musanze.
Aba basore n’inkumi, bagize umutwe w’Intore z’Imbanzabigwi bakaba ari icyiciro cya kane cy’abakorerabushake, bahuguwe ku gukomera ku ndangagaciro na kirazira bigomba kuranga umunyarwanda, bahawe ubumenyi mu gufatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi.
Uru rubyiruko rw’abakorerabushake bo mu mutwe w’Intore w’Imbanzabigwi, bahamije ko nkuko Perezida Paul Kagame yavuze atanga impanuro ku rubyiruko, nabo ngo imvugo ye bazayigenderaho bahamye ko kuba urubyiruko bidahagije ko ahubwo bagomba kubigaragariza mu bikorwa byiza byubaka Igihugu bigomba kubaranga.
Imwe mu mihigo bahize ihatse iyindi ni; Gufatanya n’abandi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, Kurwanya ibiyobyabwenge by’umwihariko murubyiruko rw’u Rwanda, kurwanya icuruzwa ry’abantu, Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’irikorerwa mungo.
Biyemeje kandi; gukoresha imbuga nkoranyambaga bahangana kandi barwanya abasebya Igihugu cyabo n’abayobozi bakuru, biyemeje kurwanya Ruswa n’akarengane, kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bahamya kandi ko ibi byose bazabigeraho batangira amakuru kugihe banga ikibi ahubwo ari ba “Nkore neza bandebereho mu muryango nyarwanda”.
ubu butumwa bukubiye muri iyi mihigo y’uru rubyiruko rw’abakorerabushake, basabye Minisitiri w’umutekano mu gihugu Mussa Fazil Harelimana, waje kubasoreza amahugurwa ko yabubagereza kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Bamusabye kandi kumubwira ko ngo batwaje mu gusigasira umutekano no kurinda ibyagenzweho, guhanga ibishya kandi byubaka Igihugu ndetse kandi ko ngo bashima byimazeyo imbaraga zikoreshwa mu kubaka Igihugu cyiza gisendereye umutekano n’iterambere rirambye.
Asoza aya mahugurwa y’uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha icyiciro cya kane, Minisitiri Sheikh Musa Fazil wari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana, umukuru w’Intara y’amajyaruguru Bosenibamwe n’abandi bayobozi batandukanye b’Ingabo na polisi.
Minisitiri Fazil yasabye uru rubyiruko kurangwa no Gushyira hamwe, kurangwa n’indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda, kurushaho kwitwara neza, gukunda Igihugu no kugikorera bazirikana ko uko kizaba ari bo babifite mu biganza byabo.
Minisitiri Sheikh Fazil Harelimana yagize ati:” Ndagira ngo mbashimire kuba mwarahisemo neza, kuba uri umunyarwanda ugahitamo kuba ijisho ry’u Rwanda, ugahitamo kuba umukozi w’u Rwanda, ugahitamo kwitangira u Rwanda, uba uhisemo neza”.
Yakomeje agira ati:” Muhisemo neza muri mukigero cyiza, mufite imbaraga zo gukora, amaso yanyu aracyafite igihe kirekire cyo kureba, amatwi yanyu aracyafite igihe kirekire cyo kumva, igihe kiri imbere nicyo kirekire kuri mwebwe, muracyafite ubwenge bugifite ibyumba byo kwakira ubumenyi no gushishoza no gukora. Muhisemo neza kandi mu gihe cyiza mufite ikigero cyiza”.
Urubyiruko rwasoshe n’ubutumwa bugira buti:” Tugire umutekano, buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dukumira icyaha kitaraba, dutangira amakuru ku gihe kandi vuba.
Munyaneza Theogene / intyoza.com