Kamonyi-Musambira: Abaturage batangatanze Umugabo ukekwaho kwica anize uwo bashakanye
Umugabo Hakizimana Celestin w’imyaka 45 y’amavuko utuye mu Kagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, ahagana ku i saa sita n’igice z’ijoro ryakeye yatawe muri yombi n’abaturage ndetse n’irondo bamushyikiriza RIB. Bamushinja kwica anize umugore we witwa Nyiranteziyaremye Donatha bari bafitanye abana batandatu.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b’Akagari ka Cyambwe by’umwihariko bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, bavuga ko uyu mugabo yari umuntu utapfa kumenya ibye n’umugore. Gusa ngo uyu mugabo ntabwo yajyaga akunda kuba mu rugo cyane bitewe ahanini n’uko iyo yabaga yatwaye imyaka cyangwa se itungo akagurisha, yagendaga akazagaruka haciye igihe.
Ibijyanye n’icyo uyu mugabo yaba yajijije umugore we, abaturage babivuga kwinshi. Hari abavuga ko baba bapfuye Igifenesi, abandi bakavuga ko baba bapfuye ingurube kuko uyu nyakwigendera ngo yari amaze kuremererwa ndetse no kurambirwa ibyo umugabo yakoraga asahura urugo, ibyakarutunze akabimara abyishimishamo wenyine.
Christine Nyirandayisabye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko uyu muryango batari bawufite mu miryango bari baziho kubamo amakimbirane. Avuga ko nta wabivugaga, baba bo ubwabo nk’umugabo n’umugore, yemwe n’abaturanyi bose ngo ntawatangaga amakuru.
Ku bijyanye n’imibanire y’uyu muryango nk’umugabo n’umugore, Gitifu yagize ati“ Mu by’ukuri mu bantu twari dufite b’abanyarugomo cyangwa se umuryango urangwamo amakimbirane twebwe ntabo twari dufite. Ariko impamvu ahari tutari tumufite ni uko ngo yagendaga akamara igihe adahari, yaza yatwara nk’ikintu umugore ngo akicecekera”.
Gitifu Nyirandayisabye, avuga ko yababajwe n’ibi byago byatewe n’uyu mugabo wambuye umuzima umugore we bashakanye bakanabyarana, ariko kandi ngo nibura ashima ko abaturage bamutangatanze bakamufata atarahunga, bakamwizanira kuri RIB.
Gitifu Christine Nyirandayisabye, asaba abaturage b’Umurenge wa Musambira gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha no kugira ngo bafashe ubuyobozi koroherwa no gukurikirana imiryango ibana mu makimbirane. Ahamya ko imiryango nk’iyo iba igomba kuganirizwa kuko batamenyekanye kubitaho bigoye. Asaba kandi ko ababana bakabona badashobokanye, bananiranywe ko aho kuvutsanya ubuzima cyangwa gukorerana ibyangwa n’amategeko batandukana mu mahoro.
intyoza