Kamonyi: Dr Nahayo Sylvere yasuye kandi ahumuriza abahuye n’ibiza, MINEMA nayo yari ihari
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere ari kumwe n’itsinda ry’abakozi ba Minisiteri ifite ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda(MINEMA), ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 22 Gashyantare 2024 ahagana ku i saa kumi, basuye abaturage bahuye n’ibiza mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka. Basuye aho inkangu yatwaye ubutaka n’imyaka itandukanye by’abaturage, barabahumuriza, bagira n’imiryango basiga basabye ko yimuka ikavana ubuzima bwayo mu kaga.
Nubwo ntacyo kurya, kunywa, kwambara, kuryamira cyangwa se ikindi nk’amafaranga basigiye iyi miryango irimo itatu yamaze kwimuka ikajya gucumbika, babasigiye ijambo ry’ihumure ariko kandi banabizeza ko nk’ubuyobozi buri gukora ibyihutirwa kugira ngo abatwariwe ubutaka n’imyaka bagobokwe nyuma y’uko ibarura ku byatwawe rizaba risojwe. Bijejwe kandi ko n’uwagira ikibazo icyo ari cyo cyose ku mibereho, ubuyobozi buhari ngo bumwiteho.
Ubutumwa bwahawe abaturage b’aho ibiza byibasiye, bujyanye no kwirimda kwegera aha hantu nkuko Dr Nahayo Sylvere, Meya wa Kamonyi yabibwiye intyoza.com ati“ Ubutumwa twahaye abaturage, icya mbere ni uko twabasabye ko bakwirinda kwegera cyane hariya habaye ikibazo kugira ngo hatagira abajya kuhakandagira, cyane cyane abakiri bato, abana. Babuze abana kuhegera ku gira ngo hatagira uhagirira ikibazo”.
Akomeza agira ati“ Twabasabye ko mu gihe bakongera kubona ikintu kimeze nka kiriya bigitangira kuba, bahita babimenyesha inzego z’ubuyobozi kugira ngo zibashe kuhagera byihuse”.
Avuga kandi ko hari imiryango itatu yamaze kwimuka ariko kandi hakaba n’indi itandatu yahise isabwa kwimuka kuko byagaragaraga ko aho bari hadatekanye bitewe nuko begeranye n’ahanyuze iyi nkangu, bikaba bigaragara ko ubuzima bwabo igihe icyo ari cyo cyose bwajya mu kaga.
Dr Nahayo, avuga ko ari abimutse, ari n’abasabwe kwimuka, ku bufatanye bw’ubuyobozi ndetse n’abaturage barashakirwa aho bacumbika ariko kandi ngo kuko ibintu bitarahabwa umurongo neza, haracyaganirwa ngo harebwe icyakorwa.
Avuga kandi ko ibyangijwe byose n’ibiza byabaruwe ndetse urutonde rwabyo ruhari, ko igisigaye ari ukugena agaciro kabyo. Ahamya ko igisigaye ari akazi k’abatekenisiye barimo kubikoraho kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo kuri buri myaka yangiritse.
Ku kijyanye n’uko haba hari ubufasha nk’ubuyobozi bwaba bwageneye aba baturage cyangwa se buteganya kubaha, Meya Dr Nahayo Sylvere yagize ati“ Kugeza ubu nta bufasha turabagezaho”. Akomeza avuga ko nta bufasha mu buryo bufatika buzatangwa kubera ko mu bigaragara aho bari bari ntabwo ari ikibazo kidasanzwe cyabaye uretse ubutaka n’imyaka byatwawe. Gusa na none, avuga ko nk’ubuyobozi bagiye kureba icyo babafasha, aho bishoboka.
Kanda hano niba ushaka kumenya inkuru yabanje kuri iyi nkangu.Kamonyi-Nyarubaka: Inkangu yatwaye ubutaka n’imyaka by’abaturage bamwe basabwa kwimuka bwangu
Ahamya ko nta kibazo kijyanye n’ibyo kurya bafite, ko kandi inkangu itakoze ku mazu bari batuyemo cyangwa ibyo bari babitse uretse imyaka n’imirima yatwaye, ko rero uretse kuba basabwe kwimuka aho bari bari ngo birinde icyashyira ubuzima bwabo mu kaga, nta kindi cyahungabanye kandi ngo hanagize ikibazo kivuka ku bijyanye n’imibereho ubuyobozi burahari ngo bubiteho.
Mu mboni z’ubuyobozi ndetse n’itsinda bari kumwe aha hantu, amakuru agera ku intyoza.com ni uko iyi nkangu itatewe n’imvura yari yaguye kuko ntayahageze icyo gihe, ariko kandi mu busesenguzi bakavuga ko imvano ituruka ku mukamuko w’imvura, aho ubutaka bushobora kuba bwarakiriye amazi menshi yabwinjiragamo ntabashe kugira ahandi amenera ngo akomeze, kugeza ubwo munsi abaye menshi hakavuka inkangu mu buryo bwayo bwo gushaka aho apfumurira agatwara ubutaka n’ibiburiho. Gusa na none, Meya Dr Nahayo Sylvere avuga ko itsinda ry’ababifitemo ubuzobere, abatekenisiye ariryo rizagaragaza neza imvano y’ikibazo.
Munyaneza Theogene