Kamonyi-Nyamiyaga: Kuzimura ko bariye Urukwavu iwabo bibye byatumye bacanira umuhoro baramutwika

Umwana w’Umukobwa w’imyaka 5 y’amavuko yatwitswe umunwa na Nyina umubyara akoresheje umupanga yabanje gucanira urashyuha. Uyu mwana, yajijijwe kuvuga ko Urukwavu bariye ari urwibano. Byabereye mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi.

Uyu mubyeyi uvugwa n’abaturanyi ko nta mpuhwe, nta rukumdo rwa kibyeyi afite, yitwa Mukanyandwi Marie Grâce w’imyaka 37 y’amavuko. Yatwitse umwana we w’umukobwa yibyariye witwa Munezero Elisee w’imyaka 5 y’amavuko.

Abajijwe impamvu yamuteye gutwika umunwa w’umwana yibyariye akoresheje umupanga ushyushye, yasubije ko yabitewe n’uko uyu mwana yari yavuze(yazimuye) ko bariye urukwavu bibye. Bikekwa ko uwibye uru rukwavu ari uyu mubyeyi Mukanyandwi waje gutwika umunwa w’umwana we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene bakunda kwita Nzirubugwari yabwiye intyoza.com ko nyuma yo kumenya ko uyu mubyeyi Mukanyandwi yatwitse umwana we, yarafashwe ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Mugina, mu gihe umwana yajyanywe kwa muganga kugira ngo avurwe.

Umwana na Nyina.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko uyu mubyeyi Mukanyandwi Marie Grâce nta mugabo babanaga mu buryo buzwi nkuko bivugwa n’ubuyobozi bw’Umurenge. Urukwavu bikekwa ko rwibwe kuri umwe mu baturanyi nirwo nyirabayazana w’ibyabaye ku mwana.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →