Kamonyi-Nyamiyaga: Imodoka yagurishijwe asaga Miliyoni 10 abyazwa inzu mberabyombi ya Miliyoni zisaga 73
Ubuyobozi n’Abaturage b’Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, bagurishije imodoka y’Isuku n’Umutekano kuri Miliyoni icumi n’ibihumbi ijana(10,100,000Frws). Bahereye ku yaguzwe imodoka, bubatse inzu mberabyombi ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 73 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko byagaragajwe mu igenagaciro. Iyi nzu, bayitashye ku mugaragaro tariki ya 01 Gashyantare 2025, ku munsi mu kuru w’Intwari.
Impamvu muzi yo guhitamo kugurisha imodoka yari yaraguzwe mu bushobozi bw’abaturage bagamije ko iza kubafasha mu bijyanye n’Isuku no kwicungira Umutekano, ni uko bisanze ibyo imodoka ibasaba(kuyitunga) batabibashije kuko buri kwezi basabwaga kwikoramo bakayishakira amafaranga yo kugura amavuta yayo(Mazutu) ndetse yaba yagize ikibazo bakaba aribo bishakamo ayo kuyikoresha, ibyo bavuga ko byatezaga ibibazo mu batari bake, bigatuma batabyumva kimwe.
Niyonagize Adrie, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Abagore-CNF mu Murenge wa Nyamiyaga avuga ko igitekerezo cyo kwishakamo ibisubizo bakagura imodoka, bakigize nyuma y’urugendo shuri bagiriye ku murindi w’Intwari ahari Inzu y’Amateka y’ahatangiriye Urugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse n’urugendo shuri bagiriye ku nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ahari Inzu y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ashimangira ko bajya gutekereza kugura imodoka babonaga ko bayikeneye mu Isuku no kwicungira umutekano, ariko nyuma itangiye gukora bigera aho babona ko nta bushobozi bw’amafaranga y’amavuta yayo( Mazutu) kugira ngo ikomeze ikore, ndetse yaba yanagize ikibazo(yapfuye) bigasaba ko abaturage basabwa ayo kuyikoresha, ibyo benshi ngo bijujutiraga, bavuga ko babonye ayigura ariko batazajya babona andi nk’aya Mazutu no kuyikoresha.
Avuga ko nyuma y’ibyo bibazo byose, Njyanama y’Umurenge yandikiye Akarere isaba ko bemererwa kugurisha iyo modoka, amafaranga ayivuyemo bakareba ikindi bayakoresha mu nyungu z’Abaturage n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga.
Ati“ Akarere karabitwemereye dutekereza icyo twakora! Twari dukeneye iyi Salle(Inzu mberabyombi)”. Akomeza avuga ko iyi nzu ifite umumaro cyane kuko ngo wasangaga abaturage baje mu nama cyangwa se hari ibirori bitandukanye bakabura aho bicara hisanzuye kuko Icyumba cy’Inama ku Murenge cyari gito cyane.
Avuga kandi ko, ubwe yitanzeho urugero, yajyaga atumiza inama y’Abagore bikabagora kubona aho bateranira bisanzuye, ndetse ngo n’abazaga ku murenge mu gusezerana cyangwa hari ibindi birori wasangaga bamwe bahera hanze hakaba ubwo imvura ibanyagira cyangwa se izuba rikahabicira, ibyo avuga ko bibaye amateka bitewe n’iyi nzu biyujurije. Ati“ iki nacyo ni igikorwa cy’Ubutwari twigereyeho”.
Gahigi Athanase, Umuturage akaba n’umwe mu bageze mu zabukuru mu murenge wa Nyamiyaga, nawe ashimangira ko umuhate wo kwishakamo ibisubizo nk’abaturage bawugize nyuma y’urugendo shuri bagize, haba ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Avuga ko nyuma yo gukora urwo rugendo shuri, baje bagashyira hamwe bakigurira Imodoka, bakiyubakira Sitade ya Ngoma muri uyu Murenge, aho iyi Sitade ikinirwaho Umupira w’amaguru, abiruka bakiruka ariko kandi ikanakira ibirori bitandukanye kuko ari hagari cyane.
Ashimangira ko kugurisha Imodoka bakubaka Inzu mberabyombi ari igisubizo cyiza kandi kirambye ku baturage ba Nyamiyaga kuko iyi nzu itaje kuba umuzigo ku baturage bajyaga basabwa kenshi amafaranga yo gutunga imodoka, ahubwo ko ari inzu ije nk’igisubizo, haba ku bagana Umurenge bashaka Serivise zitandukanye ndetse n’Ubuyobozi bwagorwaga no kubona icyumba kigari bwakiriramo Abaturage.
Ashimangira kandi ko Umuturage ufite ibirori azabyungukiramo cyane kuko ngo nk’abagiraga ubukwe wasangaga bibagoye ariko ubu bakaba boroherejwe.
Niyoniringiye Jean Pierre, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyamiyaga avuga ko gufata icyemezo cyo kugurisha imodoka ari uko nubwo yari yaguzwe mu bushobozi, mu mikoro y’abaturage basanze kuyitunga igihe, kugira ngo ikore bisaba amikoro Umurenge udafite bitewe n’uko nta ngengo y’Imari ufite.
Ahamya ko nyuma yo kubisabwa n’abaturage ba Nyamiyaga ndetse bagasanga bifite ishingiro, bahisemo kugurisha imodoka, bubaka iyi nzu mberabyombi ije nk’igisubizo haba ku buyobozi ndetse n’Abaturage kuko iragutse, izajya yakira inama, ikorerwemo imyidagaduro, abafite ibirori nk’ubukwe n’ibindi bayikoreshe boroherejwe kuko ari igikorwa cyavuye mu bwitange n’ubushobozi bw’Abaturage.
Iyi nzu mberabyombi, yuzuye itwaye asaga Miliyoni 73 z’amafaranga y’u Rwanda. Harimo uruhare rw’Abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa muri uyu murenge, ariko kandi by’umwihariko hakabamo uruhare rwa Abizeye Vedaste, rwiyemezamirimo wabubakiye iyi nyubako akanabatwerera asaga Miliyoni 20 mu mafaranga y’u Rwanda.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.