Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abagabo 5 bakekwaho ubujura butobora inzu n’ibindi bibi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 07 Gashyantare 2025, yataye muri yombi abagabo batanu bakekwaho ubujura bwo gutobora no gucukura inzu bagasanga abaturage mu nzu bakabacuza utwabo ndetse hakaba n’abo bategera mu nzira bakabambura. Aba, bafatiwe mu kagari ka Ruyenzi na Nyagacaca ho mu Murenge wa Runda uretse bajyaga n’ahandi. Abandi namwe ngo ni mubivemo Polisi itaraza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko aba bafatiwe mu mukwabu wateguwe na Polosi ku makuru yatanzwe n’abaturage bari barajujubijwe n’abafashwe.
SP Emmanuel, avuga ko aba bafashwe ari abakurikiranyweho ubujura bwo gutega abaturage bakabambura, gutobora amazu y’abaturage bakibamo ibikoresho kuko hari na babiri bafatiwe mu cyuho bavuye kwiba mu rugo rw’umuturage.
Avuga kuri uyu mukwabu(Operation), yagize ati“ Ibi byakozwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha harimo na kino cy’ubujura”. Akomeza avuga ko ibikorwa nk’ibi byo guhiga abakekwaho guhungabanya ituze n’umutekano by’abaturage babambura utwabo mu buryo butandukanye bikomeje, ko kandi Polisi y’u Rwanda iri maso ifatanije n’abaturage batemera ukora ikibi wese.
Mu butumwa SP Emmanuel Habiyaremye yageneye abaturage biyemeje kurwanya ikibi aho cyaturuka hose, yagize ati“ Turashimira abaturage ubufatanye bwabo mu kuduha amakuru. Turabasa gukomeza ubwo bufatanye bagaharanira kurwanya ikibi kugirango tubashe gukumira no kurwanya ibyaha”.
Yagize kandi ati“ Umujura cyangwa undi mugizi wa nabi wese amenye ko Polisi iri maso, kandi ko ntaho wayicikira”. Akomeza avuga ko iyo ariyo mpamvu ukora wese ibinyuranije n’amategeko, ibigize icyaha agirwa inama yo guhinduka akareka kwishora mu byaha ahubwo agaharanira gukora ibimuteza imbere mu buryo bwiza butarimo ibyangwa n’amategeko.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.