Kamonyi-Rugalika: Umugabo w’imyaka 57 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5
Ahagana ku I saa tatu z’ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2025, Umugabo witwa Nyandwi Gaspard w’imyaka 57 y’amavuko yafashwe n’inzego z’ibanze mu Mudugudu wa Ruramba, Akagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage batuye aho ibi byabereye, bavuga ko uyu mugabo yafashwe na bamwe mu baturage ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu nyuma y’aho bamenyeye amakuru ko ahagana ku I saa 18h30 z’uwo mugoroba uyu ukekwa yasambanije uwo mwana w’umukobwa amusanze mu rugo.
Akimara gufatwa muri iryo joro, Abaturage ndetse n’Ubuyobozi bw’Umudugudu bamushyize mu biro by’Umudugudu wa Ruramba mu gihe bari bategereje ko Polisi iza kumutwara. Ni mu gihe uyu mwana yahise yoherezwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kigese kugira ngo yitabweho.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika yemereye intyoza.com ko aya makuru yo gufatwa kwa Nyandwi Gaspard ari impamo, ko yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe.
Gitifu Nkurunziza, avuga ko aya makuru yamenyekanye atanzwe na Nyina w’umwana, ko kandi akiyatanga ubuyobozi bw’Umudugudu bufatanije n’abaturage bahise bashaka ukekwa baramufata nyuma ashyikirizwa Polisi.
Amakuru yandi intyoza.com yabonye ni uko uyu mugabo ukekwaho gusambanya uyu mwana ngo nta mugore yagiraga, akaba kandi yajyaga yifashishwa muri uru rugo akaza kubengera ibitoki.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.