Kamonyi-Kwibuka31: College APPEC Remera Rukoma TSS baremeye Intwaza Mukakimenyi Rose
Ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri rya Remera Rukoma TSS kuri uyu wa 09 Mata 2025 basuye ndetse baremera Intwaza Mukakimenyi Rose w’imyaka 65 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi. Ni igikorwa cyakozwe muri gahunda y’Ubudaheranwa, aho turi mu cyumweru cy’Icyunamo, mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bamusuye, baramutaramira, bamujyanira n’abana barakina, baramususurutsa.
Intwaza Mukakimenyi Rose aganira na intyoza.com, avuga ko yatewe ishema no kubona Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ishuri rya APPEC Remera Rukoma TSS baza ku musura, bakazana n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, bari kumwe n’abana baje kumuganiriza, bakamususurutsa.

Ahamya ko ibi ari igisobanuro cy’uko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye Abantu n’Ibintu, ariko ko uyu munsi nta kwigunga kuko hari abamwitayeho, bamusura bakanamenya uko yiriwe n’uko yaramutse, bityo bikongera kumuremamo icyizere cyo gukomeza kumva akomeye kandi yitaweho.
Agira kandi ati“ Iyo mbonye Ubuyobozi, Abaturage ndetse n’Abana baje kunsura mba numva nishimye cyane!, baba batwubatse nk’Intwaza. Cya gikomere cyo ku mutima kiroroha nkumva ndakomeye, nkumva ko ntari njyenyine ndetse na wa wundi watekerezaga ko uri insuzugurwa, ko ntawe ukugeraho biramuhindura kuko aba abona ko witaweho bigatuma nawe aguha agaciro, akakubaha mukabana mu mahoro”.
Intwaza Mukakimenyi Rose, yishimira Umutekano afite ndetse n’Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu marangamutima ye, avuga ati“ Turiho nk’Intwaza ndetse n’Abanyarwanda ku bw’Uwaduhaye agaciro mu gihe twakamburwaga n’Abanyarwanda dusangiye Igihugu, dusangiye Ubuzima, ndetse tukakamburwa Isi yose irebera, ariko ku bwa Perezida Paul Kagame turaganje, turishimye”.
Akomeza ati”Kubona uko mushima biragoye!, nakwifuje ko mubonye nubwo anduta, ari umuyobozi akaba Umubyeyi namushyira mu mugongo nkamuheka nibyo ahari nakumva merewe neza kuko yangiriye neza anayigirira twese Abanyarwanda kuko ndibaza ngo iyo ataba we tuba turi he, turi abande?”.
Harerimana Prosper, Umuyobozi wa APPEC Remera Rukoma TSS nk’abiyemeje kwita ku Ntwaza Mukakimenyi Rose, yabwiye intyoza.com ati“ Icyo twakoze ni Ugusura no kuremera Intwaza yacu kuko ni twe twiyemeje kumwitaho. Ni igikorwa ngaruka mwaka ariko kandi tunagerageza kumwitaho tukamenya ubuzima bwe bwa buri munsi”.

Agira kandi ati“ Twamusuye muri ibi bihe bitoroshye aho turi mu cyumweru cy’Icyunamo, twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mukakimenyi wacu, Jenoside yamutwaye abantu n’ibintu ariko kandi nubwo tutagarura abagiye n’ibyagiye, turahari ngo tumwereke ko atari wenyine, ko hari abamuzirikana kandi bamwitayeho. Nk’Intwaza yacu twamusuye mu rwego rwo kumwihanganisha, kureba uko ameze n’uko abayeho. Twamushyiriye n’abana baraganira, barakina, baramususurutsa arishima kandi natwe twumva biduteye ishema”.
Harerimana, avuga ko Intwaza Mukakimenyi Rose yabahaye ubutumwa, abasaba kuzamushimira Perezida Paul Kagame ndetse n’Inkotanyi uburyo babohoye Igihugu bagahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, uyu munsi bakaba bakomeje urugendo rw’Iterambere no kwiyubaka kandi ntawe uhejwe.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma aganira na intyoza.com, yashimiye Ubuyobozi bwa APPEC Remera Rukoma TSS ku bw’igikorwa cyiza bakoze, basura ndetse bakaremera Intwaza Mukakimenyi Rose.

Avuga ko muri rusange ibigo by’amashuri muri uyu Murenge byiyemeje buri kimwe kugira intwaza bitaho, bakamenya umunsi ku munsi ubuzima bwabo ndetse mu bihe nk’ibi byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikaba igihe cy’Umwihariko wo kubaba hafi kurusha ibindi bihe, aho babasura bakabaremera mu buryo butandukanye, bagakora ibikorwa byihariye bituma bumva ko atari bonyine.
Gitifu Mandera, avuga ko ku Ntwaza Mukakimenyi Rose icyakozwe ari uko mu masaha ya mugitondo bamusuye bakamuhingira ndetse bagatera imbuto, bajya mu rugo bagakora amasuku, ku gicamunsi bagatarama, bamushyikiriza impano yari igizwe; Umuceli, Ibishyimbo, Amavuta, Akawunga, Isukari, Ibikoresho by’Isuku n’ibindi, byose bifite agaciro k’asaga ibihumbi Magana ane y’u Rwanda.
Intwaza Mukakimenyi Rose, uretse kuba yasuwe ndetse akaremerwa mu rwego rwa gahunda y’Ubudaheranwa muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi bwa APPEC Remera Rukoma TSS bufatanije n’Umurenge wa Rukoma biyemeje ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bazagabira uyu Mukakimenyi Rose, aho bazamuha Inka mu rwego rwo kumushumbusha iyo yari yarahawe na MINUBUMWE ikaza gupfa.
“TWIBUKE TWIYUBAKA”.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.