Bamwe mu baturage ntibazi imikorere y’abunzi
Ubushakashatsi bwakozwe n’ umuryango utari uwa Leta RCN Justice et Democratie bwashyizwe ahagaragara mu kwezi kwa kane kwa 2016 buragaragaza ko umubare munini w’ abaturage mu Rwanda batarasobanukirwa bihagije n’ imikorere y’ abunzi.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Gicumbi , Burera,Nyabihu , Ngororero na Nyarugenge bugaragaza ko ku baturage ijana babajijwe mirongo inani na babiri bavuga ko batazi uburenganzira bafite bwo guhita bagana abunzi batanyuze mu zindi nzego izo ari zo zose igihe bagize ikibazo .Iki bikajyana n’ inzira banyuramo kugirango bagere ku bunzi.
Hari abavuga ko kugirango babagereho babanza kunyuza ibibazo byabo kuri polisi (2%), abandi bakavuga ko babanza kubinyuza mu nama y’ umuryango (21%), ababanza kunyura ku muyobozi w’ umudugudu (77%) n’ abavuga ko batazi aho bagomba kunyura (3%).Abaturage 54% basubije ibibazo by’ uyu muryango m’ubushakashatsi wakoze nibo bonyine bazi ko ikibazo gishyikirizwa abunzi ari uko kimaze gushyikirizwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari cyangwa se uw’ umurenge kuko ari nabo banditsi b’ inteko z’ abunzi haba ku rwego rw’ akagari cyangwa urwego rw’ umurenge nkuko biteganywa mu ngingo ya 17 y’ itegeko ry’ abunzi ryo mu mwaka wa 2010.
Ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyemezo by’ abunzi naryo ni ikibazo
Bamwe mu baturage babajijwe muri ubu bashakashatsi bavuga ko badasobanukiwe nuburyo ibyemezo byamaze gufatwa n’ abunzi bishyirwa mu bikorwa. Ibi nabyo usanga bituma basiragira mu nzego bishyuza imitungo yabo yangijwe cyangwa se basaba ko ibyemezo byafashwe byashyirwa mubikorwa.
Ubusanzwe itegeko rigena imiterere, ifasi n’ imikorere ya za komite z’abunzi mu ngingo yaryo ya 15 igika cya mbere rigira riti:“Icyemezo cyafashwe na Komite y’Abunzi gishobora kubahirizwa ku bwumvikane, bisabwe n’urebwa n’icyo kibazo”.Ariko igika cya kabiri cy’ iyi ngingo cyo kivuga ko; Iyo umwe mu bafitanye ikibazo yanze kubahiriza icyemezo cyafashwe na Komite y’Abunzi, urebwa n’icyo kibazo bibangamiye ashobora gusaba ko gishyirwa mu bikorwa ku gahato hakurikijwe amategeko asanzwe yerekeranye no kurangiza imanza hakoreshejwe ingufu. Icyo gihe, asaba mu magambo cyangwa mu nyandiko Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwo mu ifasi y’aho icyemezo cyafatiwe kugishyiraho kashe mpuruza nta garama ritanzwe.
Ubushakashatsi bwa RCN Justice na Democratie buvuga ko abaturage 20% mu babajijwe mu turere twavuzwe haruguru aribo bonyine bazi ko ibyemezo by’ abunzi bibanza gushyirwaho kashe mupuruza na perezida w’ urukiko. Byongeye kandi binagaragara ko abaturage batazi uburyo iyo kashi mpuruza isabwa, nyamara ingingo ya 15 y’itegeko ibisobanura ko“Perezida ashyira kashe mpuruza kuri icyo cyemezo nyuma yo kubona inyandiko y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w‟Umurenge w’aho ikibazo cyakemuriwe yemeza ko icyo cyemezo ari ukuri kandi ko kitagishoboye kujuririrwa cyangwa kuregerwa urukiko.
Muri rusange uyu muryango RCN Justice na Democratie usanga hakiri icyuho gikomeye ku baturage cyo kumenya uburenganzira bwabo bwo kuregera abunzi no kumenya imikorere yabo. Ibi ngo bibagiraho ingaruka zikomeye nko kwirirwa basiragira mu nzego zitandukanye zimwe zitabifitiye ububasha no guta umwanya bashakisha uwabakemurira ikibazo.
Munyaneza Théogène / intyoza.com