Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha- Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame yasabye abakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), kongera imbaraga mu mikoranire yabo hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha, cyane cyane ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka bimwe mu byaha bivuka muri iki gihe kubera iterambere ryaryo.
Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 18 y’Abakuru ba Polisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), n’umwitozo w’iminsi 5 wo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yavuze ati:’’Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha cyangwa ngo ibihugu byacu bibe ubuhungiro bwabo. Icyo dusabwa ni imikoranire, guhanahana amakuru ndetse no kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu mirimo ya buri munsi ya Polisi.
Yanabakanguriye kugirirana icyizere n’ubwumvikane hagati yabo kugirango iyo mikoranire myiza igerweho
Kuri iyi ngingo yavuze ati:’’ Nta kintu gishobora gusimbura icyizere n’ubwumvikane mu bayobozi ba za Polisi. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yashyize imbere imikoranire myiza n’ubutwererane hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko. Tugomba gukorera hamwe ngo twongerere imbaraga imiryango duhuriramo mu karere n’indi mpuzamahanga”.
Abantu barenga 200 baturutse mu bihugu bya Afurika 37 bitabiriye iyi nama, barimo abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), abayobozi b’amashami ashinzwe ubugenzacyaha (CID) muri ibyo bihugu, abayobozi b’ibiro bya Polisi mpuzamahanga (Interpol), n’abandi batoranyijwe n’ibihugu byabo ngo bitabire uwo mwitozo.
Iyi nama ya 18 y’abayobozi bakuru ba polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba ikaba izamara iminsi 3 ifite intego ivuga ngo:’’Twongere imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’iby’ikoranabuhanga”.
Perezida Kagame yashimiye abagize uyu muryango kubera imikoranire myiza isanzwe irangwa mu bihugu biwugize.
Yavuze kandi ko Polisi ya buri gihugu igomba gukora ibishoboka ikagirirwa icyizere n’abaturage ikamenya ibinogeye buri gihugu hanyuma igakurikiza indangagaciro ku rwego rwo hejuru.
Yavuze ati:’’Afurika iri kwihuta cyane mu ikoranabuhanga, ikaba ariyo mpamvu ifite ibyago byo kwibasirwa n’ibyaha nk’ibi, ariko ntidushobora kwihanganira ko hari icyatambamira iterambere ryayo kinyuze mu ikoranabuhanga, ahubwo rikwiye gukomeza kuyifasha gutera imbere. Bikaba bisaba imikoranire ya hafi y’inzego z’umutekano kugirango gutahura ibyaha nk’ibi, gufata no kugeza mu butabera ababikekwaho byorohe”.
EAPCCO yashinzwe mu 1988 i Kampala muri Uganda mu nama ya mbere yari yahuje abayobozi ba za Polisi z’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika, ikaba igizwe n’ibihugu 13 aribyo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Comoros, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Kenya, Sudan, South Sudan, Seychelles, Somalia, na Tanzania.
Ikaba yarashinzwe nk’imwe mu ngamba zo guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha ndengamipaka.
Yashimiye abayobozi ba Polisi mpuzamahanga (Interpol) bari muri iyi nama barimo umunyamabanga mukuru wayo Dr Jürgen Stock.
Polisi y’u Rwanda ikaba yaranakiriye umwitozo wo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ukaba warateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Polisi mpuzamahanga (Interpol), ukaba uhuje abantu barenga 100 baturutse mu bihugu bya Afurika. Uyu mwitozo ukaba ari uwo kongerera ubumenyi inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uyu mwitozo ukaba wibanda ku icuruzwa ry’abantu rikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga cyane cyane irikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, telephone, mudasobwa na murandasi.
Hakaba hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’akarere cy’ikitegererezo kizaba gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kizubakwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Biteganyijwe ko iki kigo kizatwara miliyoni imwe n’igice y’amadolari y’abanyamerika, kikazaba gifite ibyangombwa byose byifashishwa mu kurwanya ibi byaha, kikazajya kinatanga amahugurwa yo kongera ubumenyi ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Dr Jurgen Stock, yavuze ko EAPCCO ari umwe mu miryango igaragaramo imikoranire myiza hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ku isi yose, anasezeranya ko umuryango abereye umunyamabanga mukuru uzakomeza kuyitera inkunga ngo ikomeze kubaka ubushobozi.
Dr. Stock yavuze ko iki kigo kizaba gifite ibyangombwa byose byifashishwa gukumira ibi byaha kandi bya ngombwa bituma isi iba mu mahoro.
Munyaneza Theogene / intyoza.com