Rugalika/Kwibuka32: Imbaraga z’Ingabo zatsinze Abajenosideri ziracyahari kandi zikubye kenshi-Depite Nyabyenda Damien
Abaturage b’Umurenge wa Rugalika hamwe n’ababatabaye, kuri uyu wa 12 Mata 2026 bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bunamiye ndetse bashyira indabo ahari ibyobo byacukurwagamo amabuye y’Urugalika muri Nyarubuye, ariko nyuma abicanyi bakaza kubyifashisha bahajugunya imirambo y’Abatutsi 915 biciwe hirya no hino mu misozi ya Rugalika ariko cyane abiciwe kuri Bariyeri yari mu Biharabuge. Depite Nyabyenda Damien wari umushyitsi mukuru, yabwiye abaje Kwibuka ko ari uruhare rwa buri wese mu guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasabye abagifite akayihayiho ko kongera gukora Jenoside gusubiza amerwe mu Isaho.
Depite Nyabyenda Damien, yabwiye Abanyarugalika n’ababatabaye ko Jenoside yazanywe n’Abakoroni b’Ababirigi, ariko kandi ngo igakomeza guhabwa intebe n’Ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri mu kwigisha ivangura n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati“ Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma tukazirikana amateka mabi yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Jenoside!, ntiyatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana. Ingero z’aho yageragerejwe hirya no hino mu Gihugu zirabihamya. Jenoside, yatewe na Politike mbi ya ‘Mbatanye mbategeke’ yazanywe n’Abakoroni b’Ababiligi, ikomeza guhabwa intebe n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya mbere n’iya Kabiri bwigishije ivangura n’Ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Depite Nyabyenda, yakomeje ashima imiyoborere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Ati“ Turashima Imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ibanisha Abanyarwanda, ikadutoza gahunda ya Ndumunyarwanda yo Soko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”.
Yagize kandi ati“ Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ni ngombwa kuguma mu ngamba zo kurwanya no gukumira icyahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Tugomba kwirinda no guhangana n’abakwirakwiza Ingengabitekerezo ya Jenoside, baba ab’imbere mu Gihugu ndetse n’abo mu karere u Rwanda ruherereyemo”.
Depite Nyabyenda, yabwiye abagifite akayihayiho ko kumva ko bakongera gukora Jenoside gusubiza amerwe mu isaho, abibutsa ko uwabatsinze ntaho yagiye, ko ahubwo imbaraga yabakubitishije ubu zikubye kenshi.
Ati“ Hari abagishaka gukomeza Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri hirya no hino, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo! Ariko baribeshya kuko Ingabo zabatsinze ziracyahari kandi imbaraga zazo zikubye kenshi”.
Yibukije Abanyarugalika n’Inshuti zabatabaye ko ubwo ku itariki ya 07 Mata 2026 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangizaga icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yijeje Abanyarwanda ko u Rwanda rutazongera gupfa bwa Kabiri, ko Abanyarwanda batazongera gupfa bwa Kabiri, ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda.
Depite Nyabyenda, yabwiye Abanyarugalika n’Abanyakamonyi muri rusange ko kugira ngo ibyo bigerweho bakwiye kwiyumvamo ubwo bushake ndetse no gufata ingamba zo kubigeraho. Ati“ u Rwanda ntiruzapfa bwa Kabiri ni dushyira hamwe tugaharanira Umutekano, Iterambere n’Imibereho myiza y’Abanyarwanda!, n’Imibereho myiza y’Abaturage b’Umurenge wa Rugalika, n’Imibereho myiza y’Akarere ka Kamonyi. Turasabwa kurwanya Ivangura n’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose”.
Yagize kandi ati“ u Rwanda ntiruzapfa Kabiri ni dutoza Urubyiruko kumenya Amateka y’u Rwanda, Amateka y’Umurenge wa Rugalika, Amateka y’Akarere ka Kamonyi kuko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ukuba Umunyarwanda muzima, ni uguharanira kudapfa Kabiri. Duharanire kugira amahitamo meza hagamijwe kuzaraga abadukomokaho u Rwanda twifuza, rwunze Ubumwe, rushyize imbere Ubunyarwanda”.
Depite Nyabyenda Damien, Yashimye ubwitabire bw’abaturage b’Umurenge wa Rugalika ndetse n’ubufatanye bwabo n’Ubuyobozi mu gutegura neza igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko ibyo bigaragaza ubufatanye bw’Abaturage n’Ubuyobozi, bikagaragaza kandi ihame ry’uko Abanyarwanda bagomba Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo bibe isomo ryo kubakiraho, hirindwa ivangura n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.




























Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.