Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, ahazwi nka Bishenyi ho mu Murenge wa Runda hatangijwe ku mugaragaro Imurikabikorwa n’Imurikagurisha. Ni igikorwa cy’Akarere ariko gitegurwa ku bufatanye n’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa bako mu Iterambere/JADF ndetse na PSF. Mu kurifungura, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yashimiye abaryitabiriye ariko kandi akangurira buri munyakamonyi n’abandi baturage kuryitabira kuko ririmo byinshi buri wese yakenera mu byo akora byose ariko cyane cyane ku bijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Dr Nahayo Sylvere, avuga ko ibyo nk’Ubuyobozi bw’Akarere babonye muri iri murikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO ubwo batemberaga barisura bigaragaza ko ryitabiriwe. Ati“ Ibyo tumaze kubona hano dusura, biragaragaza y’uko abafatanyabikorwa bacu baje ku bwinshi, umubare wariyongereye, ariko urebye n’ibyo bakoze, bakora! bigaragara ko bakoze byinshi kandi byiza”.
Akomeza avuga ko iyo winjiye ahabera iri murikabikorwa n’Imurikagurisha ukareba ibiribwa biririmo, ukareba ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi bitanga ishusho nziza y’iterambere ry’Akarere.
Avuga ku kuba nk’Ubuyobozi bibanze cyane ku bikomoka ku buhinzi, yagize ati“ Ubuhinzi nicyo gikorwa dukora gitunze abaturage benshi muri Kamonyi. Ibyo bituma n’abitabira Imurikabikorwa n’Imurikagurisha abahinzi baza ari benshi, ariko kandi birumvikana tuba twifuza ko ibijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi bigaragara ahantu nk’aha kugira ngo bidufashe no mu bukangurambaga cyane cyane Urubyiruko kugira ngo bitabire ibijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi”.
Bamwe mubitabiriye iri Murikabikorwa n’Imurikagurisha aha Bishenyi, bashima ibyazanywemo ariko kandi bakanashima ko ibiciro bihari biri hasi ugereranije no ku isoko hanze.
Nishimwe Emmanuel Fabrice, waje muri iyi Expo kwihahira, aragira ati“ Njyewe naje kugura ariko uko nabonye iri murikabikorwa n’Imurikagurisha, mu by’ukuri ikintu nabonyemo gikomeye ni uko ibiciro biri hasi, ariko ikindi cya Kabiri harimo ibintu byiza cyane”.
Akomeza avuga ko we yahashye Kawunga akanagura ifu y’Igikoma ashyira Umuryango we, ariko kandi ngo yanashimye igiciro cy’Amateke kuko yasanze ikiro kiri kuri 500 mu gihe hanze ari 1000. Akangurira abaturage bagenzi be by’umwihariko Abanyakamonyi kwitabira iyi Expo bakihahira.
Iri murikabikorwa n’Imurikagurisha, n’ubwo ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 17 Kamena 2026, ryatangiye ku wa 12 Kamena 2026. Biteganijwe ko nta gihindutse, rizasozwa ku wa 22 Kamena 2026.




Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.