Paris: Dr Eugène Rwamucyo yongeye guhamywa ibyaha bya Jenoside ahanishwa gufungwa imyaka 27
Mu rugereko rw’Ubujurire rw’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, bashimangiye ko Dr Eugène Rwamucyo ahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Yahamijwe ibyaha birimo; Kuba mu mugambi wo gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’Ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu. Yakatiwe Igifungo cy’Imyaka 27.
Dr Eugène Rwamucyo, mbere yo kujya mu rw’Ubujurire, yari yarabanje mu Rukiko rwa rubanda rw’Ubufaransa, aho Tariki ya 30 Ukwakira 2024 rwari rwamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27, cyongeye gushimangirwa mu rw’Ubujurire, aho yaburanaga kuva Tariki ya 9 Kamena kugeza Tariki 17 Nyakanga 2026 ubwo rwapfundikirwaga.
Bwa mbere Dr Eugène Rwamucyo agezwa mu rukiko rwa rubanda rw’I Paris mu Bufaransa muri 2024, yari afite Abanyamategeko babiri bamwunganira aribo; Me Françoise Marthe na Philippe Meilhac, ariko nyuma yo gutsindwa urubanza yahise atandukana nabo ajya mu rw’ubujurire afite Abanyamategeko 7.
Ibyo wamenya kuri Dr Dr Eugène Rwamucyo;
Dr Eugène Rwamucyo, ni Umunyarwanda wavutse tariki ya 6 Kamena 1959 i Munanira (komini Gatonde, Perefegitura ya Ruhengeri). Yabaye Umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe ubuzima rusange(Centre universitaire de santé public/CUSP), aba mwarimu muri Kaminuza.
Dr Eugène Rwamucyo, muri Dosiye ye yashinjwaga cyane kuba yaritabiriye inama z’abayobozi b’abicanyi i Butare, mu 1994. Yakekwagaho kandi kuba yarayoboye ibikorwa byo gushyingura imibiri y’abasivili b’Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ndetse no kuba yarategetse ko abakomeretse bahorahozwa abandi bagashyingurwa batarashiramo umwuka.
Ku itariki ya 02/09/2009, urukiko rwa Gacaca rw’I Ngoma (Huye) rwamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushinga imitwe y’abicanyi yashishikarije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, Gutanga ibikoresho byo kwica no gushimuta( enlèvement) abagore n’abakobwa b’Abatutsi hagamijwe kubafata ku ngufu.
Taliki ya 17/10/2009, Dr Eugène Rwamucyo yahagaritswe mu kazi by’agateganyo aho yakoraga nk’umuganga muri Centre Hospitalier Sambre-Avesnois de Maubeuge, nyuma y’inyandiko ya Interpol imushinja kuba yaragize uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri Mata 2010, yirukanwe burundu n’ibyo bitaro, aho yahise atura mu Bubiligi.
Taliki ya 26/05/2010, Dr Eugène Rwamucyo yitabiriye umuhango wo gushyingura Jean Bosco Barayagwiza i Sannois (Val-d’Oise), mu Bufaransa ari naho yafatiwe. Ku ya 15 Nzeri 2010, nyuma y’iminsi 113 afunzwe by’agateganyo, abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire rwa Versailles banze icyifuzo cyo koherezwa mu Rwanda, bategeka ko ahita arekurwa.
Mu mwaka wa 2013, Urukiko rw’i Paris rwamushinje kuba mu mugambi mubisha wo gukora Jenoside (participation à une entente en vue de commettre le crime de genocide), kugira uruhare mu bya Jenoside n’ubufatanyacyaha muri Jenoside, rwemeza ko atangira gukurikiranwa (placé sous le statut de témoin assisté).
Mu Ukwakira 2020, abacamanza b’Abafaransa bakora iperereza (juges d’instruction), ndetse n’urugereko rw’iperereza (chambre d’instruction) muri Nzeri 2022, bategetse ko Dr Eugène Rwamucyo yoherezwa kuburanishirizwa mu Rukiko rwa rubanda(cour d’assise)i Paris agakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ku ya 30/10/2024, nibwo Urukiko rwa rubanda rwa Paris rwamukatiye igifungo cy’imyaka 27 rumuhamije ubufatanyacyaha muri Jenoside n’Ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu. Ni Igihano atishimiye ahitamo kujya mu rw’Ubujurire, aho narwo rwashimangiye Igihano yari yahawe mbere cy’iyi myaka 27 y’Igifungo.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.