• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/07/26
Kamonyi: Impungenge ku Kigage n’Urwagwa ku banyabirori ni zirangire ku baturage
17/07/26
Kamonyi-Mugina: Abaturage bataramanye n’Ubuyobozi barebana Igikombe cy’isi, basigirwa Ubutumwa
17/07/26
Gisagara: Polisi yasabye abaturiye umupaka w’u Burundi kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka
17/07/26
Kamonyi-ESB: Hatangirijwe Ibizamini bya Leta ku bana b’uwa 3 n’uwa 6

Kamonyi: Impungenge ku Kigage n’Urwagwa ku banyabirori ni zirangire ku baturage

Umwanditsi
July 17, 2026

Iminsi ishize ari myinshi bamwe mu baturage b’Akarere ka Kamonyi bagaragaza kutishimira ndetse no kutanyurwa n’ibyemezo bitandukanye bibabuza Gushigisha Ikigage, Gutara no Kwenga ibitoki ngo batare kandi bavunure Urwagwa, byose biva mu masaka n’Ibitoki bahinga.

By’Umwihariko, Urwagwa n’Ikigage ni bimwe mu binyobwa bigaragara kuva mu mateka yo hamwe y’u Rwanda, aho byakoreshwaga mu birori bitandukanye ibi binyobwa binyaruzungu bitaragera I Rwanda.

Ikigage n’Urwagwa, ni ibinyobwa kandi wasangaga mu Miryango myinshi yaba iy’abifite n’abatifite, byaba mu birori bitandukanye ariko kandi no mu Ngo bwite, aho abantu babitunganyaga bakabinywa mu muryango cyangwa se babyakiriza Abashyitsi.

Hashize Iminsi hirya no hino mu Gihugu abatari bake mu baturage binubira kubuzwa Kwenga Ikigage ariko kandi n’abafite Insina babuzwa Kwenga Ibitoki ngo bakuremo urwagwa nk’uko byahoze.

Abaturage ku Mugina mu Ijoro bareba Umupira w’Igikombe cy’Isi 1/2, aho bari kumwe na Meya Dr Nahayo Sylvere n’abandi bayobozi.

Ibintu bisa n’ibyahinduye isura y’uko byafatwaga;

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere ubwo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026 yataramanaga n’Abaturage b’Umurenge wa Mugina bakanarebana Umupira w’Igikombe cy’Isi aho ikipe y’Igihugu ya Argentine yakinaga n’Iy’Ubwongereza muri 1/2, mu butumwa yahaye Abanyamugina n’Abanyakamonyi muri rusange, yaciye amarenga agaragaza ko Ikigage n’Urwagwa bitabujijwe mu baturage, ariko agaragaza inzira n’uburyo ushaka gutunganya kimwe muri ibyo cyangwa byombi akwiye kunyura.

Yababwiye, ati “ Ibirori mugiye gukora mu rugo mubanze mumenyeshe Ubuyobozi kugira ngo buze bubagire inama, kugira ngo buze kubafasha kugira ngo Ibirori byanyu bize kugenda neza kandi nta nakimwe cyahungabanya Umudendezo wacu, nta n’umwe wahaburira Ubuzima cyangwa se ngo hagire ingaruka ziturutse ku kuba hari ibitanoze. Ubuyobozi turahari kugira ngo dufatanye! Mutwegere, mutubwire, mutumenyeshe ibirori mugiye gukora”.

Mu matsiko menshi, umunyamakuru wa intyoza.com yabajije uyu muyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Silvere niba Ubutumwa yatanze budaca amarenga ko Ikigage n’Urwagwa bitabujijwe, ko ahubwo ikibazo ari uburyo n’Inzira bikorwamo.

Yasubije ati“ Bisabirwa Uburenganzira. Bagasurwa bakagirwa inama y’uburyo bwo kubitegura bakazabona guhabwa Uburenganzira. Ni mu gihe umuntu yaba afite Urubanza mu Muryango ariko Business( Ubucuruzi) byo bisabirwa icyemezo cy’Ubuziranenge”.

Imvugo Ihumuriza ikanaremya Agatima abaturage ku Rwagwa n’Ikigage byabo, yanashimangiwe na Bwana Yumva Jean Paul, Umukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), ubwo nawe yari ku Mugina mu ijoro ryo gutaramana n’Abanyamugina bakanarebana umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi.

Yababwiye, ati“ Ibyo binyobwa hari Amabwiriza agenga uburyo bigomba gukorwa. Niba hari umuntu ushaka kubyenga ngo abikoreshe mu birori bye mu rugo abisabira Uburenganzira. Abimenyesha Ubuyobozi mu nyandiko hanyuma akabikora, akabikoresha mu rubanza rwe mu rugo cyangwa se mu munsi mukuru, mu birori ariko bizwi, agasabwa rero nawe niba agiye kubikora kubikorana Isuku kugira ngo bitaza kugira Ingaruka ku mibiri cyangwa se ku Buzima bw’abari bubifate”.

Yakomeje ati“ Iyo bigize Ingaruka ku Buzima bw’abantu babifashe uwo muntu nyiri ugutegura ibyo birori, nyiri ugutegura ibyo binyobwa ubwo arabibazwa. Ayo mabwiriza nicyo avuga. Biremewe y’uko wategura Urwagwa, wategura Ubushera, wategura Umutobe uza kwakiriza abantu mu birori ariko ukamenyesha Ubuyobozi mu Nyandiko hanyuma ukabikorera Isuku. Ibyo ntabwo bireba babandi bafite utubari. Abafite utubari bacuruza Urwagwa cyangwa umuturage washaka kurwenga kugira ngo arusengereze abacuruza mu tubari, Ntabwo byemewe”.

Yababwiye, ati“ Ntabwo byemewe kubyenga ugiye kubigurisha. Nta n’ubwo byemewe gucuruzwa mu tubari. Ushaka kubikora gutyo, kubicuruza  aca mu nzira zemewe zo gusaba uburenganzira bwo kubicuruza hanyuma akabyemererwa”.

Amagambo nk’aya, imvugo nk’izi z’aba bayobozi zisa n’izaremye agatima abaturage, zibagarurira icyizere nyuma y’igihe kitari gito batazi aho bahagaze ku Kigage n’Urwagwa benshi bazi nka bimwe mu binyobwa biri mu muco n’Amateka by’u Rwanda mu kwiyakira mu rugo no kwakiriza abashyitsi ariko bikaba byasaga n’ibyaciwe.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5999 Posts

Politiki

4245 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1063 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga