Kamonyi-Gacurabwenge: RIB yafunze abantu 5 barimo Gitifu w’Akagari na Mudugudu
Bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze barimo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihinga ndetse n’Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama muri aka Kagari bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB. Batawe muri yombi mu bihe bitandukanye aho bakurikiranyweho ibyaha birimo; Gusaba, Kwakira Cyangwa Gutanga Indonke ndetse n’Inyandiko mpimbano.
Amakuru bamwe mu baturage b’Akagari ka Gihinga bahaye intyoza.com ariko kandi anemezwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ni uko abakurikiranwe, bose bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge.
Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha/RIB yemereye intyoza.com ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba baturage barimo Gitifu w’Akagari ka Gihinga ndetse n’Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama ari ukuri.
Yavuze ati“ RIB, yafunze abantu batanu barimo Ngayaberura Assouman, Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama mu Karere ka Kamonyi, Uwituze Elia, Ngendahimana Sylver, Harerimana David, hamwe na Bihoyiki Marie Rose”.
Dr Murangira, avuga ko abafashwe bakurikiranyweho; Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga Indonke, aho mu bihe bitandukanye abaregwa bagiye batanga ruswa kuri Ngayaberura Assouman igera ku bihumbi Magana atandatu y’u Rwanda( 600,000 FRW), abizeza ko abaha ibyangombwa by’uko ari abakene ngo babashe kubaka ntakindi cyangombwa basabwe.
Abakekwaho ibyo byaha bose uko ari batanu, nk’uko Dr Murangira B.Thierry abivuga bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe dosiye yabo yoherejwe mu bushinjacyaha ku wa 07 Nyakanga 2026.
Uko ibyaha bakurikiranyweho byakozwe;
RIB, ivuga ko Iperereza ry’ibanze ryaragagaje ko Ngayaberura Assouman wari Umukuru w’Umudugudu mu bihe bitandukanye yagiye yakira amafaranga (ruswa) y’abaturage abizeza ko azabafasha kubashyira mu cyiciro cy’abakene bagahabwa ibyangombwa bibemerera kubaka.
Iperereza, ryagaragaje kandi ko Ngayaberura Assouman mu bihe bitandukanye yagiye akoresha impapuro mpimbano agasinyira abaturage bamuhaye ruswa yemeza ko ari abakene.
Ngayaberura, kandi byagaragaye ko yoherereje amafaranga ibihumbi Mirongo itanu y’u Rwanda(50, 000 FRW), ayoherereza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gihinga, mu Murenge wa Gacurabwenge kugira ngo asinyire umuturage wari wamuhaye ruswa, hagamijwe kwemeza ko ari umukene, abone icyangombwa cyo kubaka ntakindi asabwe.
Ibyaha bose bakurikiranyweho;
Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga Indonke. Icyaha giteganywa n’Ingingo ya 4 y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Igihano; Uhamwe n’iki cyaha wese, ahanishwa Igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’Ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Guhimba, Guhindura Inyandiko cyangwa Gukoresha Inyandiko Mpimbano. Icyaha giteganwa n’Ingingo ya 276 y’Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Igihano; Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha wese, ahanishwa Igifungo kiri hagati y’Imyaka 5 n’Imyaka 7 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyoni eshatu( 3,000,000Frws) na Miliyoni eshanu( 5,000,000Frws) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Dr Murangira B.Thierry avuga ko RIB yongera kwihanangiriza abayobozi batanga serivisi ko bakwiriye kuzitanga badasabye ikiguzi icyo aricyo cyose ku baturage. Avuga kandi ko RIB yibutsa abantu bose ko gutanga Ruswa kugira ngo ubone serivisi ari icyaha gihanwa n’amategeko, ko kandi kimunga ubukungu bw’Igihugu ndetse ko kidasaza. Yibutsa buri wese ko uzajya ahirahira kubikora RIB itazamwihanganira, azafatwa ashyikirizwe Amategeko.
Mu gukurikirana iyi nkuru, ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yabazaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Martha, icyo azi ku ifatwa n’ifungwa kuri aba bayobozi akuriye barimo Gitifu w’Akagari na Mudugudu, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ayo makuru atayazi. Ni mu gihe kandi abafashwe biganjemo abagize Komite y’Umudugudu. Ikibazo kikaba, ese koko ni uko uyu Gitifu Martha Umugiraneza atazi amakuru ku bo ayobora bafashwe?
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.