Kamonyi-Rukoma: Inka, Ingurube n’ibiraro n’urugo byatwitswe n’abataramenyekana
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Kanama 2026 mu rugo rw’Umubyeyi witwa Nyiragashirabake Rosarie ndetse n’urwa Nsengiyera Cyprien, bombi batuye mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma wo mu Karere ka Kamonyi, hagati y’I saa kumi n’imwe na saa moya z’Ijoro(17h-19h00) abantu bataramenyekana ariko barimo abakekwa bateye izi ngo ebyiri z’abaturage batwika Urugo, Ibiraro by’amatungo, hashya Inka n’Ingurube. (Ivuguruye)
Amakuru bamwe mu baturage mu Kagari ka Murehe by’umwihariko muri uyu Mudugudu wa Kabagabo wabereyemo aya mahano bahaye intyoza.com, bavuga ko bahuruye batabaye bumvise abana bari basigaye ku rugo batabaza, bahageze batungurwa no gusanga Urugo rwa Nyiragashirabake Rosarie ndetse n’Ikiraro byafashwe n’inkongi y’umuriro, Inka n’Ingurube 2 birimo gushya.
Abahaye amakuru intyoza.com, bavuga ko batabaye ndetse bagatabaza ubuyobozi aho hahise hagera Mudugudu na Mutekano, Umuriro barawuzimya, Amatungo arimo Inka imwe n’Ingurube 2 bikurwa mu biraro bitarapfa bahamagaza muganga w’Amatungo.
Urundi rugo rwatewe kandi mu masaha y’umugoroba yegeranye arirwo rwa Nsengiyera Cyprien, ruherereye muri uyu Mudugudu wa Kabagabo. Hatwitswe Urugo, ikiraro cyarimo Ingurube ebyri ariko abatabaye babashije kuzikuramo zitarapfa.
Nyiragashirabake Rosarie, Umuturage watwikiwe Urugo, Ikiraro, Inka ndetse n’Ingurube ebyiri ariko akaba yabwiye intyoza.com ko Ingurube imwe yayibuze, avuga ko nubwo hari uwo akeka kugira uruhare muri ibi bikorwa bibi, ngo nyuma y’uko ibyo bibaye yasuwe na Gitifu w’Akagari amutekerereza ibyamubayeho, anasurwa kandi na Komanda wa Polisi mu Murenge wa Rukoma kuri uyu wa Kabiri nyuma y’Inteko y’Abaturage. (Twirinze kuvuga no kwandika ukekwa kuko hari ibyo twakangiza).
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru bayamenye ko kandi hari inzego zirimo gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane uwaba yarabikoze. Avuga kandi ko begereye aba baturage baraganira ndetse barabahumuriza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko amakuru Polisi yayamenye kandi ko Iperereza ryatangiye kugira ngo hashakishwe uwabigizemo uruhare afatwe ashyikirizwe Ubutabera.
Agira kandi ati“ Ku bufatanye buri hagati ya Polisi n’Abaturage ndetse n’Inzego z’ibanze, amakuru twarayamenye. Ikihutirwaga byari ukubanza kuzimya umuriro ndetse no kurengera ubuzima bw’amatugo yari mu kibazo. Veterineri w’Umurenge ndetse n’ubufatanye bw’inzego z’Ibanze ubu amatungo arimo kwitabwaho”.
Akomeza ati“ Nubwo Iperereza ryatangiye ariko twanasabye aba baturage bombi kuza gutanga ikirego cyane ko buri umwe mu bakorewe ibi bikorwa afite uwo ashyira mu majwi, uwo akeka”. Akomeza asaba ndetse agira inama abaturage ko kugirana amakimbirane bitavuze kujya kuyakemura bateza ibindi bibazo. Inzego za Polisi zirahari, Inzego z’ibanze zirahari, RIB irahari n’izindi nzego.
CIP Hassan Kamanzi, Avuga ko Polisi ishishikariza abaturage kumva ko icyiza ari ugukemura amakimbirane hatabayeho kwisunga inkiko. Ati “ Turabashishikariza Ubutabera Nsanasano, ariko gutekereza ko umuntu ashobora kujya kwihimura kubera amakimbirane afitanye na mugenzi we, tuributsa ko icyo ari icyaha gihanwa n’Amategeko, ni babyirinde bakemure amakimbirane ari hagati yabo ni bibananira bitabaze inzego z’ubuyobozi zirahari”.


Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.