• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/09/26
Mufti yasabye Abasilamu kugira uruhare mu iterambere ry’imijyi ibumbatiye Amateka y’Abasilamu n’ubuyislamu
06/09/26
Kamonyi-Rukoma: Ukekwaho Gutwika Urugo, Ikiraro, Inka n’Ingurube yatawe muri yombi
06/09/26
Amajyepfo: Polisi yasabye abamotari kugira uruhare mu gukumira ibyaha
06/09/26
Kamonyi-Rukoma: Inka, Ingurube n’ibiraro n’urugo byatwitswe n’abataramenyekana

Kamonyi-Lemon Hills Hotel: Uwari uje koga aguye muri Piscine arapfa

Umwanditsi
August 31, 2026

Ahagana ku I saa kumi n’imwe n’Igice(17h30h) z’uyu mugoroba wa Tariki 31 Kanama 2026 mu bwogero(Piscinne) ya Lemon Hills Hotel iherereye ku Muhanda wa Kaburimbo, mu Mudugudu wa Nyagacyamo, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda umanuka uva mu isantere y’Ubucuruzi ya Ruyenzi werekeza Bishenyi, Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko witwa Mugwaneza Donatien wari uje koga arahapfiriye.

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu bari kuri iyi Hotel, ni uko uyu mugabo yaje aje koga, ashaka kwibira mu mazi( ibyo bita ngo gutera umusomyo) ariko agenda agiye, ushinzwe kwigisha no kureba aboga muri Piscine( Maitre Najeur) agiye kumukuramo asanga umwuka ni mucye cyane bihutira ku mujyana ku ivuriro riri imbere y’iyi Hotel ryitwa Rapha Clinic ariko abanganga ngo basanga byarangiye.

Emmanuel Nsabimana, ushinzwe ubuyobozi(Manager) bw’iyi Hotel yabwiye intyoza.com ko amakuru y’uko hari umukiriya wabo wapfuye ari ukuri. Gusa, avuga ko yaguye kwa muganga.

Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yamubazaga amwandikiye kuri WhatsApp amubaza niba amakuru y’uko hari umuntu waje koga akagwa muri Piscine, yasubije ati“ Yaje harimo abandi atera Prolonge ahita aheramo bahita bamukuramo bamujyana kwa Muganga agerayo umutima wahagaze. Yagezeyo bamukorera operation baratubwira ngo arapfuye”.

Emmanuel Nsabimana, avuga kandi ko ari ku nshuro ya mbere mu bwogero(Piscine) ya Lemon Hills Hotel haguyemo umuntu. Avuga ko byabatunguye kuko yari azi neza ko basanzwe bafite ubwirinzi buhagije ariko ko bagiye gukomeza gushyiramo ingufu.

Amakuru intyoza.com yabashije kumenya ni uko uyu Nyakwigendera ibyangombwa yari afite ari Indangamuntu yatangiwe mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke ariko bikekwa ko yari atuye mu Murenge wa Runda. Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari bamwe mu ba vandimwe be ba hafi bari bamaze kugera aha kuri Lemon Hills Hotel, aho amakuru bayamenye bahamagawe n’ubuyobozi bwa Hotel bukoresheje SIM Card basanze muri Telefone ya Nyakwigendera.
Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Lin says:
    September 1, 2026 at 10:46 am

    Oh birababaje! Se ubwo niba yari asanzwe azi koga, akabayakoze plongeon, aho ntiyaba yabanje umutwe niba atari harehare cyane? cg se agakuba ijosi? Imana imwakire!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6029 Posts

Politiki

4275 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1079 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga