• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/08/26
Kamonyi/CNF: Abagore barishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu murongo w’Ubukene
21/08/26
Kamonyi-Bwirabo: Ruhurura yashyiraga ubuzima bw’abaturage mu kaga irimo kubakwa
21/08/26
Kamonyi-Nyamiyaga: Umusore w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe amanitse mu giti cya Avoka
21/08/26
Uzagaragara wese ko yagize uruhare muri ibi bintu nta kizatuma adakurikiranwa-Dr Murangira B. Thierry/RIB

Kamonyi/CNF: Abagore barishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu murongo w’Ubukene

Umwanditsi
August 21, 2026

Mu nama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore/CNF mu Karere ka Kamonyi yateranye kuri uyu wa 20 Kanama 2026, abagore bahagarariye abandi mu Tugari, Imirenge n’Akarere, bagaragaje Ukwishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu bukene, bagaragaza bimwe mu byo bamaze kugeraho ariko kandi n’uruhare rwabo mu gutuma haba impinduka nziza ku Iterambere ry’Umuryango muri rusange.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore/CNF mu Karere ka Kamonyi, Madame Musabyimana Marie Goretti, yabwiye intyoza.com ko bishimira uruhare rwabo mu mpinduka zatumye umugore arushaho kwisobanukirwa akareka kuba nk’Umugore wa cyera.

Musabyimana Marie Goretti/CNF Kamonyi

Ati“ Hamwe na Nyakubahwa Perezida wacu, Paul Kagame we wadusubije agaciro, Akadukura mu bwigunge, agatuma Abagore twisobanukirwa byaduteye imbaraga bituma natwe dukora ibikorwa byinshi bituma mu by’ukuri umugore atakiri wa wundi wa cyera, ahubwo aba Umugore wisobanukiwe nawe ajya mu Rugamba rugamije iterambere haba we ubwe, Umuryango we n’Igihugu muri rusange”.

Avuga kuri bimwe mu bikorwa by’ingezi nka CNF bagezeho mu myaka 5 yagize, ati“ Bimwe mu byo twagezeho, twavuga nko gukura umugore mu murongo w’Ubukene ku gira ngo abashe kuba Umugore ushoboye, Umugore ukabakaba Ifaranga, Umugore ufasha Umuryango gukemura ibibazo”.

Abagore bamuritse ibyo bakora mu kwiteza imbere,

Akomeza avuga ko muri urwo rugendo rugamije kuzana impinduka nziza ku mugore ubereye Umuryango we n’Igihugu muri rusange, bamushishikarije Gukunda Umurimo, Guhanga Umurimo, Gukorana n’Ibigo by’Imari, Gukangurira abari mu buhinzi kumenya Ibihingwa biberanye n’Ubutaka bw’aho bahinga, Gukoresha Ifumbire, ariko kandi no kumenya ko agomba Gukora Ubuhinzi agamije Kwihaza no Gusagurira amasoko.

Musabyimana Marie Goretti, avuga kandi nka CNF bagize uruhare mu gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango imwe n’imwe aho bagiye begera abafitanye ayo makimbirane bakabaganiriza ndetse hamwe mu Midugudu hagashyirwa Icyumba cyiswe icy’Ihaniro, aho hahamagazwa Umugore ufitanye amakimbirane n’Umugabo we akabanza akaganirizwa n’Abagore bagenzi be( ba Mutimawurugo), Umugabo we nawe akaganirizwa n’Abagabo bagenzi be( ba Rudasumbwa), nyuma bagahurizwa hamwe bombi hagamijwe gukemura amakimbirane.

Avuga kandi ko mu Mihigo ya ba Mutimawurugo, Amatsinda ari mu Midugudu ntangarugero yakanguriwe gukoresha Ikoranabuhanga, bakorana cyane n’Amabanki, Ibigo by’Imari, SACCO, MoMo bakamenya Kuzigama, Kubitsa ndetse no Kuguza bagamije gukora biteza imbere.

Abagore n’Abakobwa bakanguriwe kwiga Imyuga n’Ubumenyingiro, Imiryango yakanguriwe kugira Umuco w’Isuku n’Isukura, Ikangurirwa kandi yigishwa kurwanya no guca Imirire mibi n’Igwingira ry’Abana, Yigishwa kwita ku Burere n’Uburezi bw’Abana, hagamijwe kugira Umuryango ushoboye, Ushobotse kandi Utekanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo atangiza ku mugaragaro inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore/CNF Kamonyi, yabashimiye uruhare rwabo mu bikorwa bitandukanye bigamije gutuma umugore yumva uruhare rwe mu Iterambere rye bwite, Umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

Yabasabye gukora cyane kurusha uko bakoze mbere, ati“ Iyo tuvuze Iterambere, bivuze kuva ku rwego rumwe tujya ku rundi. Imbaraga zakoreshejwe umwaka ushize zibaye arizo zikoze uyu mwaka ntabwo twava ku rwego rumwe ngo tugere ku rundi. Bivuze ko rero tugomba kongeramo imbaraga ndetse n’Ingamba dufata tukagira uburyo bw’imikorere bunoze n’imikorere mishya”.

Dr Sylvere Nahayo, yasabye abagize CNF kudasubira inyuma ahubwo bakarushaho kongera imbaraga mu byo bakora ariko kandi no guhanga ibishya, byose bigamije kuzana impinduka nziza mu muryango Nyarwanda. Yabasabye gukorana Umurava bakagaragaza ko koko ari Abesamihigo nk’uko Ikivugo cy’Abanyakamonyi kibivuga.

Iyi ni inteko rusange ya 25 y’Inama y’Igihugu y’Abagore. Ifite Insanganyamatsiko igira iti “ Umugore Ushoboye, Imbarutso y’Umuryango Utekanye”.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6018 Posts

Politiki

4264 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1072 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga