• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/08/26
Kamonyi-Kamuhanda: Site y’Inganda yitezweho kugaragaza Isura nziza y’Amarembo y’Akarere yatangiye gutunganywa
25/08/26
Kamonyi/CNF: Abagore barishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu murongo w’Ubukene
25/08/26
Kamonyi-Bwirabo: Ruhurura yashyiraga ubuzima bw’abaturage mu kaga irimo kubakwa
25/08/26
Kamonyi-Nyamiyaga: Umusore w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe amanitse mu giti cya Avoka

Kamonyi-Kamuhanda: Site y’Inganda yitezweho kugaragaza Isura nziza y’Amarembo y’Akarere yatangiye gutunganywa

Umwanditsi
August 25, 2026

Dr Sylvere Nahayo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko ahazwi nka Kamuhanda ho mu Murenge wa Runda, hari Hegitari 26 zigiye gutunganywa hakaba Site y’Inganda zijyanye n’icyerekezo cy’igishushanyo mbonera cy’Akarere. Inkengero z’uyu muhanda uva Kamuhanda uzamuka Ruyenzi mu isantere y’Ubucuruzi, abifite bazubaka inzu nziza z’ubucuruzi zigeretse Gatatu.

Meya Dr Sylvere Nahayo, avuga ko igice cya Kamuhanda kiri ku marembo y’urwinjiriro rw’Abava Kigali berekeza mu Karere Kamonyi no mu Ntara y’Amajyepfo muri rusanjye, ariko kandi n’abasohoka bava Kamonyi berekeza muri Kigali. Ahamya ko ubwiza bw’aha hantu bukwiye kuba ubwo buri wese uhanyuze agenda afite muri we.

Avuga kuri iyi Zone y’Inganda yagize, ati“ Iyi Zone ya Kamuhanda ni amarembo y’Akarere ndetse n’Intara y’Amajyepfo. Ni igice cyagenewe Inganda, ni ku muhanda mpuzamahanga. Twatekereje uburyo hakubakwa kandi hagahindura isura ya hano hakagaragara neza. Hazubakwa Inganda ariko kandi kuri uyu muhanda hubakwe inzu zigeretse nibura Gatatu kugira ngo zibashe kuba zigaragaza neza koko ubwiza bw’amarembo y’Akarere ka Kamonyi”.

Meya Dr Sylvere, Asaba abashoramari kwitabira kuza gushora Imari mu bikorwa byo kubaka Inganda aha Kamuhanda, ariko kandi akabwira n’abandi bashaka kubaka inzu z’Ubucuruzi kuri uyu muhanda ko bose bahawe Ikaze mu karere ka Kamonyi.

Uko bimwe mu bice by’Inganda aha Kamuhanda bizaba bigaragara.

Avuga ko Abahafite Ubutaka bakaba bafite ubushobozi bwo kubaka ibiri ku Gishushanyo mbonera bazabikora, mu gihe abadafite ubushobozi bazagurirwa kugira ngo habashe kubakwa inzu zijyanye n’icyerekezo cyiza cya Kamuhanda yifuzwa.

Meya Dr Sylvere Nahayo, avuga ko abaturage b’ahazashyirwa iyi Site y’Inganda baganirijwe, ko hagiye haba inama zitandukanye zibahuza n’Ubuyobozi kandi ngo ibiganiro byabahuje byagaragaje ko babyishimiye. Asaba buri wese ubufatanye bugamije gutunganya neza iyi Site, ati“ Ndabasaba ngo Tujyanemo!, nkuko tujyana no mubindi bikorwa, ndabasaba ngo Tujyanemo dutunganye iyi Site ya Kamuhanda, habe ahantu hari Inganda zisobanutse kandi zigaragara neza”.

Mutagoma Jean Bosco, Umuturage usanzwe ufite ibikorwa Kamuhanda yabwiye intyoza.com ko yishimiye impinduka babwiwe n’ubuyobozi bw’Akarere kuri Kamuhanda yifuzwa. Ati“ Iyi Site, nkurikije uko twayibwiwe nuko batweretse uko hazaba hameze, izaba ari icyitegererezo cyiza dukurikije iterambere Igihugu cyerekezamo. Uruhare rwacu nk’abaturage ni ukwishimira iterambere rigiye kuza aho twari dutuye kuko natwe ari inyungu zacu hakava akajagari”.

Akomeza ati“ Inganda ziri hano ubundi ntabwo zari zihagenewe, ahubwo ni abantu baje bahashakira ubuzima. Uko ubuyobozi bwabitweretse twarabyishimiye kuko ni iterambere natwe dufitemo inyungu kuko n’utabasha kuhubaka azagurirwa n’abashoramari hanyuma Kamuhanda yubakwe bijyane n’icyerekezo, Kamuhanda ibe ahantu hatandukanye n’Akajagari buri wese abona iyo ahatambutse none”.

Zone y’Inganda, uko byitezwe Kamuhanda.

Mukanoheli Christine, Umuturage wa Kamuhanda ashima Ubuyobozi bwatekereje iterambere rya Kamuhanda. Ati“ Mbere na mbere ndashimira Leta yatuzaniye iterambere mu Karere kacu, Turabyishimiye cyane ko Kamuhanda igiye gutunganywa kuko ubona ko yari akajagari pe!”.

Nsabimana Fulgence, Umuturage utuye ndetse ufite ubutaka muri iki gice cya Kamuhanda aho amaze imyaka isaga 10 nk’uko yabibwiye intyoza.com, ahamya ko yakiriye neza ivugururwa rya Kamuhanda hakaba Igice cy’Inganda, hakaba ahantu hatarangwa akajagari, ahubwo aho buri wese agera akahishimira.

Ati“ Nk’abaturage dutuye hano, twarabyishimiye kuko tumaze kumva amakuru ko Inganda zizamura agaciro k’Ubutaka ntawe utabyishimira kuko yaba ari mu miturire, yaba ari mu buhinzi, aho bafashe hose umuturage wese wafatiwe Ubutaka akabwirwa ko hazajya mu nganda yarabyishimiye cyane. Batubwiye ko utazabasha kubaka ibijyanye n’Igishushanyo cyagenwe azajya agurirwa. Rero twe nk’abaturage dutuye hano, twabyakiriye neza!”.

Alisius Nzabahimana, Umukozi( Engineer) muri VA Truth Masons Company Ltd izobereye mu gutunganya imijyi(urban planning), ikora kandi imirimo y’Ubwubatsi no gutunganya Site, ari nawe wapatanye gutunganya iyi Site y’Inganda ya Kamuhanda, yabwiye intyoza.com ko iyi Site bagiye gutunganya ari Site yiremye ubwayo, irimo akajagari ku buryo kuyitunganya bifitiye buri wese inyungu, haba Ubuyobozi, Abahatuye ndetse n’Abanyenganda kugera ku bazaba bahanyura bareba ubwiza bwaho.

Ati“ Site y’Inganda ya Kamuhanda turimo gutunganya, ni Site navuga ngo yiremye ubwayo ikora akajagari k’Inganda. Hano kamuhanda hari inganda nyinshi kandi ntoya nazo ziri ku buso butoya”. Akomeza avuga ko bageze ku kigero cya 60 % mu gutunganya iyi Site nubwo ngo hakiri byinshi byo gutunganya birimo no guca imihanda.

Itunganywa rya Site y’Inganda ya Kamuhanda ni igikorwa kizagirwamo uruhare runini n’abatuge kuko abahafite ubutaka aribo bemeye kubutanga kugira ngo Site itunganywe, ari nabyo byongerera agaciro ubwo butaka umuturage atari bubashe kwitunganyiriza. Agaciro k’ikibanza kidatunganije, iyo kimaze gutunganywa cyikuba 2 cyangwa 3 nk’uko uyu mukozi wa VA Truth Masons Company Ltd yabibwiye umunyamakuru. Buri kibanza cy’ahazubakwa Inganda kizaba gifite Ubuso bwa Metero kare Igihumbi.

Buri kibanza, kizaba gifite Metero kare 1000.
Ku nkengero z’Umuhanda wa Kaburimbo uva Kamuhanda uzamuka Ruyenzi mu Isantere hazaba hubatswe inzu zigeretse 3.

Ibice bimwe bya Kamuhanda ya none.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6019 Posts

Politiki

4265 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1073 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga