Kamonyi: Kumena inzoga (Ibyuma) z’Uruganda Ingufu Gin Ltd bizatwara asaga Miliyoni 30
Kugera ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Kanama 2026, Ibyumweru bibaye 2 ku ruganda Ingufu Gin Ltd ruherereye mu Murenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi hari igikorwa cyo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina ry’Ibyuma zakorwaga n’uru ruganda. Izigomba kumenwa zose hamwe zingana na Litiro 412, 462 zifite agaciro ka 1,407,635,500 y’u Rwanda. Bamwe mu rubyiruko barimo abanywaga izi nzoga bicuza igihe bataye biyicira Ubuzima.
Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, yabwiye intyoza.com ko uretse izi nzoga (ibyuma) zirimo kumenwa, ngo hari no kumenwa ibyitwa Flavours ( ibyongera impumuro n’uburyohe muri izi nzoga) zingana na Litiro 3, 880 zifite agaciro ka 183, 273,306 y’u Rwanda. Haramenwa kandi Ethanol ingana na Litiro 260, 250 zifite agaciro ka Miliyoni 381,198, 666 z’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga kandi ko muri iki gikorwa cyo kumena izi nzoga zitujuje ubuziranenge(Ibyuma), kumena Flavours ndetse na Ethanol hari kwifashishwa abakozi 200 bakora buri munsi kandi bahembwa. Hari kandi imodoka itwara Kabiri cyangwa Gatatu ku munsi ibijya kumenwa mu kimoteri rusange cy’I Nduba ho mu Karere ka Gasabo.
Visi Meya Uwiringira, avuga ko izi nzoga zitujuje ubuziranenge(Ibyuma) zagiye zigira ingaruka nyinshi zitari nziza mu baturage b’Akarere ka Kamonyi, haba mu rubyiruko ndetse no mu bakuze.
Avuga kuri izi nzoga n’ingaruka zazo ku rubyiruko n’Umuryango muri rusange, yagize ati“ Ni ibiyobyabwenge mu bindi. Zari zirimo kutwicira urubyiruko, aho wasangaga abarimo n’urubyiruko rwize kugera ku rwego rwa Kaminuza barataye umurongo nyamara Igihugu n’ababyeyi barabatanzeho imbaraga ngo bige. Usanga ingaruka byarimo kugira ku rubyiruko ari ugusenya ejo hazaza habo n’Igihugu cyacu kuko abantu bishwe n’ibiyobyabwenge nti baba bakibashije gutekereza neza no gukora ngo biteze imbere, bateze imbere imiryango yabo n’Igihugu”.
Avuga ko mu muryango muri rusange, mu babana wasangaga ahanini amakimbirane ashingiye ku businzi, ariko kandi bikumvikana neza ko biriya byuma kubinywa byatwaraga amafaranga yagombye gutunga umuryango, aho kuyakoresha mu biwutunga ugasanga ushobora no kubura amafaranga y’ishuri y’umwana cyangwa ukabura ibitunga urugo nyamara hari uwabaswe no kunywa biriya bintu, we akabona ayo anywera.
Ahamya ko nyuma yo kubinywa byatezaga amakimbirane mu miryango imwe n’imwe, ugasanga hariho kutumvikana kw’abagize umuryango, haba abana, baba abashakanye hagati yabo. Ati” Wabonaga ko bisenya umuryango aho kuwubaka”.
Visi Meya Uwiringira, asaba buri wese kwirinda ibisindisha ariko kandi no kwihutira kugeza kwa muganga abari barabaswe n’izi nzoga zitujuje ubuziranenge bashobora kugerwaho n’uburwayi buterwa n’ingaruka zo kubibura. Avuga ko ku bigo nderabuzima no ku bitaro biteguye kubafasha. Asaba kandi buri wese ufite amakuru y’aho azi babihishe kuyatanga kuko ababifite ngo babitse Uburozi bwica.
Umuhoza Sandrine, umwe mu bahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu kagari ka Taba ya Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi akaba n’umwe mubari gufasha kumena izi nzoga z’Ibyuma zitujuje ubuziranenge, yabwiye intyoza.com ko izi nzoga zari mbi cyane ku buzima by’umwihariko mu rubyiruko.
Ati“ Izi nzoga ukuntu nazibonaga, nabonaga atari nziza kuko ikigaragaza ko zitari zujuje Ubuziranenge wasangaga abazinywa aribo wasangaga mu bitwa Ibihazi, ugasanga nibo barangwa n’ingeso mbi, nibo batega abantu, nibo barwana, nibo batemana n’ibindi bikorwa by’urugomo. Turashima Leta yatekereje guca no gukura izi nzoga ku isoko ikanafunga inganda zazikoraga kuko si ibinyobwa ahubwo ni Uburozi”. Akomeza asaba abakizihishe kuzitanga zikamenwa inzira zikigendwa ngo kuko nta mari bahishe, ahubwo bibikiye, bahishe Uburozi ko kandi nk’urubyiruko batazaceceka mu gihe bazi aho ziri.
Maniraho Bosco, umwe mu bo intyoza.com yasanze aho uruganda Ingufu Gin Ltd ruherereye ari gufatanya n’abandi kumena izi nzoga, yabwiye umunyamakuru ko ari umwe mu bazi ingaruka mbi z’izi nzoga(ibyuma) kuko yazinywaga.
Ati“ Izi nzoga si nziza na busa kuko n’amazina zahawe akwereka nyine ko atari nziza, ko ari mbi cyane!. None se koko wanywa Icyuma ukabaho?. Benshi mu bazinywaga nanjye ndimo wasangaga dusa n’abatakibarizwa mu muryango, nta wari ukijya no gusenga ahubwo wasangaga n’udufaranga ukoreye uduta mu byuma ariko mu kwezi kumwe gusa ziciwe, genda uzenguruke mu dusantere, aho uzi hajyaga habera urugomo, urasanga ari amahoro masa kubera ko nta byuma”.
Akomeza ati“ Bicitse burundu byaba amahoro kuko twakomeza ubuzima tukongera kwisanga mu muryango, tugafatanya kwiyubaka no gukora ibikorwa byiza biduteza imbere ariko tunagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyacu. Nkanjye, nsigaye ngera mu rugo kare, menya gufura umwenda nambara mu gihe mbere atariko byari bimeze. Ubu ndoga ngasa neza nk’abandi, nkisiga amavuta nk’abandi kubera ko ibyari byarantwaye nta bigihari. Ubu rero kuva biciwe, twagarutse kuba abantu bazima kandi ibyo gukora ni byinshi kandi byiza bidufasha guhindura Ubuzima bukaba bwiza”.
Agira kandi ati“ Amafaranga yacu twakoreraga yajyaga muri ibi biyobyabwenge, aho twagakoze ugasanga turi kurwana kubera byo. Ibi byuma byatwongozaga nk’urubyiruko tugakora ibidakwiye. Ndasaba urubyiruko gukomeza kubirwanya, ahubwo tugakora tugatera imbere, tukumvira inama z’abakuru, tugafatanya kurwanya ibiyobyabwenge kugira ngo bitadusubiza aho tuvuye kuko si heza”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego hakomeje ibikorwa byo kurwanya no guca burundu izi nzoga zitujuje ubuziranenge, zidakoranywe umwimerere, aho ngo ikigamijwe ari uko zivanwa ku isoko burundu kuko ari uburozi.
Agira kandi ati“ Ikigamijwe ni ukurandura burundu ibyo binyobwa bitujuje ubuziranenge, bidakoranywe umwimerere. Tuributsa umwe cyangwa babiri mu baturage bakibyishoramo ko rwose ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byica, byangiza umubiri. Ni birinde rwose, nta cyiza cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, nta nakimwe gifasha uretse uwo cyangiza imitekerereze kandi byumvikane neza ko iyo imitekerereze itabaye mizima n’imigirire irahinduka. Yaba muri Kamonyi ndetse n’ahandi hose mu Ntara y’amajyepfo turafatanya n’izindi nzego kugira ngo hamenwe ubwo burozi bukurwe mu baturage aho bwari buri”.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Umutekano w’Abanyarwanda n’abaturarwanda ugomba kuza ku Isonga. Yibutsa buri wese ko akwiye kumva no kumenya ko umutekano uhera ku muntu ku giti cye ari nayo mpamvu buri wese asabwa kugira uruhare mu gutuma izi nzoga zicibwa burundu, ufite amakuru y’aho bigihishwe akayatanga kugira ngo bimenwe. Abwira abakibibitse ko babitse Uburozi, babitse ibyangiza ubuzima, ibyica abantu, ko ibyiza ari ukubitanga kuko uzabifatanwa ibihano bimutegereje birimo n’Igifungo kiva ku myaka itatu ariko itarenga itanu.
Amakuru intyoza.com Ikesha ibitaro bya Remera Rukoma ni uko mu bihe bya vuba aha, nta mwaka urashira hari abantu 63 bagejejwe kuri ibi bitaro barimo batatu bapfuye bazize ibyo kunywa nk’ibi bitujuje ubuziranenge. Ibyo kandi ngo ni ababashije kumenyekana kuko bagejejwe aha ku bitaro. Iyo mibare ntirimo abivurije n’abapimiwe ahandi cyangwa se abarwaye cyangwa bagapfa nti bivugwe.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.