• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/09/26
Kamonyi-Rukoma: Ukekwaho Gutwika Urugo, Ikiraro, Inka n’Ingurube yatawe muri yombi
02/09/26
Amajyepfo: Polisi yasabye abamotari kugira uruhare mu gukumira ibyaha
02/09/26
Kamonyi-Rukoma: Inka, Ingurube n’ibiraro n’urugo byatwitswe n’abataramenyekana
02/09/26
Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri bahesheje ishema ikigo bashimiwe bidasanzwe

Kamonyi-Rukoma: Ukekwaho Gutwika Urugo, Ikiraro, Inka n’Ingurube yatawe muri yombi

Umwanditsi
September 2, 2026

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan kamanzi yabwiye intyoza.com ko hari umuturage(Umugore) watawe muri yombi mu Murenge wa Rukoma akekwaho kugira uruhare mu bikorwa bibi byabaye byo gutwikira abaturage urugo, ikiraro cy’amatugo, aho amatungo arimo Inka n’Ingurube yahiye.

Itabwa muri yombi ry’uyu muturage(Gore), Polisi yirinze gutangaza amazina ye rije rikurikira ibikorwa bibi byabaye mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, aho abaturage 2 batwikiwe Urugo, Ikiraro cyarimo amatungo agashya ariko agatabarwa atarapfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko umwe mu bakekwaho gukora ibi bikorwa bibi yamaze gutabwa muri yombi. Gusa yirinze gutangaza amazina ye.

Ku makuru intyoza.com Ikesha bamwe mu baturage barimo n’abakorewe ibi bikorwa bigayitse, ni uko umwe mu bakekwa ari umuturage(Umugore) ngo usanzwe ubarizwa mu Murenge wa Rukoma, aho azwi cyane mu bikorwa by’ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro.

Imwe mu mpamvu ishobora kuba yatumye akekwa ngo ni ikibazo cy’ibyo apfa n’uwakorewe ibi bikorwa bibi, aho uyu mugore ngo yashatse kugura igipimo cya Kawa cy’umwe muri aba batwikiwe ariko akabimwangira.

Umuzi w’ikibazo ni Ubutaka na Kawa;

Uyu watwikiwe, avuga ko byatangiye mbere aho hari ubutaka yari yarakodesheje abuhinga, burimo imyaka n’urutoki hanyuma uyu mugore ngo w’Umunyamafaranga akaza kubugura agategeka uwakodeshaga gukuramo ake karenge, ntatume anasarura ibyari byegereje gusarurwa, amubwira ko amaze kuhagura adashaka kongera kuhamubona, ngo amugenera udufaraga ashaka, amusaba kugenda.

Hagati aho, uyu mubyeyi wakodeshaga ngo nawe yari yaraguze Igipimo cya Kawa n’uwo uyu ukekwa yaguriye ubutaka, ariko Kawa zitarimo kuko zari zaraguzwe ndetse UPI zitandukanye, ariko nyuma ngo naho ashaka ngo amusubize Ibihumbi maga icyenda(900,000Frws) yahaguze avemo, nta no kumwungura undi arabyanga.

Mu kubyanga, uyu wafashwe mu bakekwa ngo yashatse abakozi bajya muri cya Gipimo cya Kawa gukuramo ibyatsi ngo bashake n’isaso bazisasire yirengagije ko Kawa atari ize, nta jambo azifiteho.

Nyiri izi kawa, yabwiye intyoza.com ko abajije yabwiwe ati“ Uzandega he ko mfite amafaranga”. Akomeza avuga ko nyuma yanamutumyeho amubwira ko azamukorera ikintu kizamubabaza, ari nayo mpamvu akeka ko ibyamubayeho abifitemo uruhare.

CIP Hassa Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko Polisi isaba abaturage kumva no kumenya ko ntawe ukwiriye kugirana amakimbirane n’undi ngo ajye kuyakemura ateza ibindi bibazo. Yibutsa kandi ko mu gihe hari abafitanye ikibazo bakwegera inzego z’ubuyobozi.

Agira kandi ati“ Harakorwa Iperereza ariko harebwe ko amakimbirane basanzwe bafitanye ko ashobora kuba ariyo ntandaro ya buriya bugizi bwa nabi. Kugirana Amakimbirane ntabwo bivuze kujya kuyakemura bateza ibindi bibazo”. Akomeza yibutsa buri wese ko gutekereza kujya kwihimura kubera amakimbirane umuntu afitanye na mugenzi we ari icyaha gihanwa n’amategeko.Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6028 Posts

Politiki

4274 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1079 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga