• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/10/26
Uko Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana avuga akaga gakomeye u Rwanda rwagize na banyirabayazana
11/10/26
Ruhango: Polisi yafashe abasore 4 bakekwaho ubujura bw’ihene 6
11/10/26
Kamonyi: Abarimu barasabwa kurushaho kuba Intangarugero, Gukunda Umurimo no ku wunoza
11/10/26
Kamonyi-Rukoma: Abana 2 bagiye kwidumbaguza mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y’agaciro barapfa

Uko Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana avuga akaga gakomeye u Rwanda rwagize na banyirabayazana

Umwanditsi
October 11, 2026

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko u Rwanda rwapfiriye mu kugira Abategetsi, Abakuru b’Igihugu, Abakuru b’Amashyaka batibonamo abakuru bahagarariye Abanyarwanda, ahubwo bibona nk’Abahagarariye Ubwoko bumwe, Icyiciro kimwe kitwa Abahutu. Ati“ Aka niko kaga karemereye u Rwanda rwagize”. Intandaro ni PARMEHUTU.

Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana, ibi yabivugiye mu nama yabereye mu Karere ka Ruhango ku wa 08 Ukwakira 2026, aho yateguwe muri uku kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa, igahuza Inzego zitandukanye ziri mu muryango Unity Club Intwararumuri ndetse n’ibyiciro bitandukanye birimo Urubyiruko, Abavuga rikumvikana, bose baturutse mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango ahahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Aganira n’abitabiriye iyi nama, Dr Jean Damascene Bizimana yagarutse cyane ku mateka y’imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda, ariko yitsa cyane ku butegetsi bwa Perezida Gregoire Kayibanda na Perezida Juvenal Habyarimana, aho yagaragaje ko bombi bahuriye ku kuba barimakaje Amacakubiri, Irondakoko n’Irondakarere.

Avuga ko Ubukoroni bw’Ababiligi aribwo bwazanye Amacakubiri, Ivangura n’Irondabwoko, ariko kandi agashimangira ko Ishyaka rya PARMEHUTU, ariryo nyuma ryimitse ikibi kurusha ibindi, ryigisha ndetse ribiba urwango, ryumvikanisha ko ikibazo cy’u Rwanda ari Umututsi, rikomeza kubiba Urwango n’Amacakubiri kugera hagiyeho Ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana nabwo bukomereza iyo nzira y’Ikibi.

Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko ibi biganiro byateguwe muri uku Kwezi ku Ubumwe n’Ubudaheranwa ababyitabira bakwiye kurangwa no kuvuga ukuri nta guca ku ruhande, nta korosa kuko ariwo muti ukwiye. Ati“ Tuganire mu kuri nibyo bidufasha kuvura. Umunyarwanda aravuga ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ajya, Ushaka gukira Indwara arayirata, ushaka gukira ikibyimba aragikanda kikavamo amashyira kikuma, niko tugomba kubikora”.

Mu biganiro byatanzwe ndetse n’Ubuhamya, byagarutse ku mateka y’u Rwanda ariko cyane cyane ku butegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana bwazanye ikibi mu Banyarwanda kugeza ubwo hateguwe hakanashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasaga Miliyoni bishwe. Abitabiriye ibiganiro basabwe gushyira hamwe mu kurwanya ikibi, ahubwo bakimika Umumwe birinda icyo aricyo cyose cyakongera gutanya Abanyarwanda.

Uretse Kamonyi, Muhanga na Ruhango, ibiganiro nk’ibi biteganijwe ko Tariki 13 Ukwakira 2026 bizahuza aba Huye, Nyanza na Gisagara, mu gihe Tariki 14 Ukwakira 2026 ibiganiro bizahuza aba Nyamagabe na Nyaruguru.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6050 Posts

Politiki

4296 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1085 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga