• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/26
Kamonyi-Mugina: Nti bagitewe Impungenge n’ahazaza ha Koperative KOABAMARU
16/10/26
Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu bakekwaho gutema Umuntu bakamuca ikiganza batawe muri yombi, Uwatemwe ageze CHUB
16/10/26
Uko Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana avuga akaga gakomeye u Rwanda rwagize na banyirabayazana
16/10/26
Ruhango: Polisi yafashe abasore 4 bakekwaho ubujura bw’ihene 6

Kamonyi-Mugina: Nti bagitewe Impungenge n’ahazaza ha Koperative KOABAMARU

Umwanditsi
October 16, 2026

Abahoze ari Abarobyi b’amafi mu gishanga cy’akanyaru ku gice cyegamiye Umurenge wa Mugina ahazwi nko ku cyeru, Akagari ka Kabugondo ariko bakaza guhindura icyerekezo bakaba Abahinzi b’Umuceri muri Koperative KOABAMARU, baravuga ko babona Umucyo ku hazaza ha Koperative yabo nyuma y’ibihe bavuga ko bisa n’umwijima bavuyemo byanashyize bamwe mu manza(uwahoze ari Perezida).

Munyakayanza Andereya, umwe mu banyamuryango ba Koperative KOABAMARU wagiye agaragaza kenshi kutishimira imiyoborere ya Koperative mu bihe byashize, ubu avuga ko uko biri kose bitakiri nka mbere, aho ubuyobozi bwa Koperative wasangaga busa n’Ubugendanwa mu mufuka w’umuntu cyangwa se bubitse iwe kuko nta biro bya Koperative byariho.

Munyakayanza Andereya, aha yari mu nama y’Inteko rusange yashakaga guhindura Ubuyobozi bwa KOABAMARU.

Ati“ Nubwo Komite yatowe isa n’itarahamya neza ariko uko biri kose Abanyamuryango ubu ng’ubu baratuje kubera ko imiyoborere ubona ko yahindutse kandi icyerekezo nawe urakibona ko ari cyiza. Buriya erega icyo abantu baba bakeneye ni ukuba bari ahantu ariko nibura bavuga bati ikintu iki n’iki twakibaza uyu ng’uyu”.

Akomeza avuga ko nyuma y’Imiyoborere mibi yaranze ubuyobozi bwa Koperative bw’Igihe cyashize, ngo hakenewe Amahugurwa yaba ku buyobozi ndetse no ku banyamuryango ku bijyanye n’imikorere n’imikoranire ku makoperative.

Munyakayanza, Ahamya ko kuba uyu munsi Koperative ifite ubuyobozi bushya by’Umwihariko ifite Umukontabure wumva kandi uzi inshingano, byafashije guca icyo yise akajagari mu miyoborere, aho mbere wasangaga umuntu umwe ariwe byose; ariwe Perezida, Kontabure, Perezida wa Zone, umwanditsi, Umubitsi mbese ariwe byose.

Gusa na none, Munyakayanza kimwe n’abandi bahinzi, asaba ko Izina KOABAMARU ryahinduka kuko ryagiyeho igihe bakoraga Uburobyi, kandi uyu munsi ntabwo bakiri abarobyi b’Amafi babaye abahinzi b’Umuceri.

Francine Uwamahoro, Umunyamuryango wa KOABAMARU akaba atuye mu Mudugudu wa Cyeru, ahamya ko ibihe barimo nk’abanyamuryango babyishimiye kurenza ibindi bihe babayemo muri Koperative, ko kandi bituma bakora neza.

Ati“ Ubu turishimye kuko imiyoborere dufite ntabwo imeze nk’iya mbere aho wasangaga abayobozi bakoraga bashyira mu mifuka yabo kuruta kwita ku kuduteza imbere nk’abanyamuryango. Aho haziye ubuyobozi bushya ndetse na Kontabure tutagiraga, tukagira Ibiro bya Koperative tutagiraga, turabona impinduka kandi nziza. Gusa ikibazo kitubangamiye cyane ni igishanga kuko ubu duhinga Sezo imwe kubera Igishanga kidatunganije. Gitunganijwe byatubera byiza”. 

Yvonne Nyirankundimana, atuye ku Cyeru akaba umunyamuryango wa KOABAMARU. Ahamya ko ubuyobozi bushya bwa Koperative bugaragaza icyizere cy’ahazaza heza h’umunyamuryango kuruta uko byahoze.

Ati“ Imiyoborere ya mbere wabonaga igoye ari ikibazo ku iterambere ry’abanyamuryango ariko uyu munsi ubona ko hari impinduka zigaragarira buri wese. Ntabwo twigeze ibiro ku buryo ugira icyo ukenera ngo ujyeyo uretse gushaka Perezida kuri Terefone cyangwa ukamusanga iwe cyangwa se mu gishanga n’ahandi. Nta Kontabure twigeze, none uragira ikibazo ukajya ku biro bya Koperative uziko urasangayo ukumva akagufasha. Urumva rero hari impinduka zitanga icyizere ku hazaza heza ha Koperative n’abanyamuryango twese”.

Emmanuel Tuyisenge bakunda kwita kazungu, Perezida wa Koperative KOABAMARU ashima intambwe imaze guterwa na Koperative ndetse n’abanyamuryango mu kwiyubaka no guha Koperative icyerekezo cyiza bose bashyize hamwe nk’Abanyamuryango nubwo ngo hakiri urugendo.

Avuga ko Koperative mu ntangiriro yatangiranye ibibazo bitandukanye byaba mu bukungu ndetse n’Imiyoborere, ariko uyu munsi ngo biragenda bifata umurongo kandi mwiza agereranije n’uko byahoze.

Ahamya ko kimwe mu birimo gufasha Koperative ari ukuba bafite Umukontabure ndetse bakagira n’ibiro bya Koperative, bitandukanye n’uko mbere wasangaga umuyobozi wa Koperative asa n’uyigendana kuko ntaho yabarizwaga hazwi nk’ikicaro. Yishimira kandi inzira barimo yo kurwana no kongera kugarura icyizere mu banyamuryango no gukora baharanira gukura mu nzira ibyamye ari ibibazo, bakubaka Koperative y’Ibisubizo ku banyamuryango bose.

Imbuga abahinzi batunganyirizaho umuceri basaruye.

Perezida Tuyisenge, ahamya ko guhinduka ku buyobozi bwa Koperative bigomba kujyana n’Ingamba nshya zigamije gutuma Umunyamuryango abaho yishimye Kandi agakora yumva ko imbaraga ashyira mu gukora ari umusingi ukomeye yubaka w’ahazaza he na Koperative. Avuga kandi ko ikiraje ishinga ubuyobozi ari ukubaka Icyizere mu banyamuryango, kubaka Koperative ikomeye kandi ifite ahazaza buri wese agizemo uruhare.

Koperative KOABAMARU, yavuye ku kuba iy’Abarobyi b’Amafi iba iy’Abahinzi b’Umuceri. Abanyamuryango ifite kugera ubu ni 1208, barimo Abagabo 749 bangana na 62%, Abagore 459 bangana na 38%, aho muri aba bose Urubyiruko rungana na 26%. Bahinga ku buso bwa Hegitari 348,5, aho umusaruro babona ubarirwa muri Toni hagati y’1400 n’2000 mu gihe bahinga rimwe mu mwaka.

Yezakuzwe Emmanuel/Kontabure wa Koperative KOABAMARU.
Uyu munsi, Umuceri uri mu gishanga. Abahinzi basaba ko bafashwa gutunganya iki gishanga nibura bakajya bahinga kabiri mu mwaka.

Théogène Munyaneza.

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6052 Posts

Politiki

4298 Posts

Ubuhinzi

156 Posts

Ubukungu

1086 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga