• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/26
Kamonyi-Rugalika: Njyanama yasoje ikivi cy’imyaka 5, ishimirwa ibyakozwe
17/10/26
Kamonyi-Musambira: Umugore wo mu cyaro arashoboye kandi afite imbaraga zo gukorera Umuryango n’Igihugu-Meya Dr Nahayo
17/10/26
Kamonyi-Mugina: Nti bagitewe Impungenge n’ahazaza ha Koperative KOABAMARU
17/10/26
Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu bakekwaho gutema Umuntu bakamuca ikiganza batawe muri yombi, Uwatemwe ageze CHUB

Kamonyi-Rugalika: Njyanama yasoje ikivi cy’imyaka 5, ishimirwa ibyakozwe

Umwanditsi
October 17, 2026

Abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Rugalika ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2026 bateranye bagaragaza ibyakozwe ariko kandi banasezeranaho mu rwego rwo gusoza ikivi cya manda y’imyaka 5 bamaze. Bashimiwe n’Umuyobozi w’Akarere, Dr Nahayo Sylvere ariko kandi abibutsa ko basoje manda batorewe n’abaturage badasoje gukorera Igihugu kuko byo bitagira Manda.

Ingabire Emmanuel, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Rugalika isoje ikivi cy’imyaka 5 ya Manda batorewe n’abaturage, yabwiye intyoza.com ko basoje Manda bishimira ibyo bagezeho bafatanije n’abaturage ndetse n’Ubuyobozi bwababaye hafi.

Avuga ko bimwe mu byo yishimira bakoze nka Njyanama y’Umurenge ariko kandi bafatanije n’abaturage ndetse n’Ubuyobozi, birimo; Kwikorera ibikorwa remezo nk’aho bafatanije kubaka Ibiraro n’amateme byoroheje Imigenderanire n’imihahiranire mu baturage, Hakozwe ubuvugizi ku rwego rw’Akarere hubakwa amashuri mashya ndetse hongerwa ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri.

Nka Njyanama y’Umurenge, bakoze Ubuvugizi ndetse bashyigikira gahunda ya Leta mu rwego rwo koroza abaturage Inka muri gahunda ya Gira Inka ndetse hatangwa n’amatungo magufi. Basanze abaturage baganira nabo, babakangurira gahunda zitandukanye za Leta, bumva ibibazo n’ibyifuzo byabo bafatanya gukemura ibibazo.

Ingabire, avuga ko nka Njyanama ya Rugalika inkuru basize atari mbi kuko muri iki gihe cya Manda y’imyaka 5 bamaze, bishimira uruhare bagize mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Asaba abazabakorera mu ngata kuzita ku cyatuma Ubuzima n’Imibereho by’Abanyarugalika birushaho kuba byiza.

Asaba kandi ko hazakomeza kwitabwa ku kibazo cy’Amazi n’Amashanyarazi bidahagije mu baturage ndetse hari n’aho bitaragera. Kwita ku buvugizi bw’ibyo abaturage bakeneye no kubegera bakabumva kandi bagafatanya gushaka ibisubizo birambye.

Meya Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimiye Njyanama ya Rugalika ku mirimo myiza bakoze mu gihe cy’iyi Manda y’imyaka 5 bamaze mu nshingano. Yabibukije ko gusoza manda batorewe bitavuze gusoza gukorera Igihugu kuko byo bitagira Manda, kuko bidatorerwa.

Yababwiye kandi ati“ Mwarakoze, mwakoreye abaturage, mwakoze ubuvugizi kandi turishimira ko mwagize uruhare mu bikorwa byiza bihindura Imibereho n’Ubuzima bw’abaturage. Twifuza gukora byinshi ariko ibyo dushobora ntabwo bingana n’ibyo twifuza kubera aho ingengo y’imari ituruka twese tuzi neza ko idahagije ngo ihaze kwifuza kwacu ndetse n’abaturage bose. Tuzakomeza gukoresha imbaraga zishoboka kugira ngo n’ibitarakunze bizakunde”.

Meya Dr Nahayo Sylvere, yasabye Abajyanama basoje Manda gufatanya nk’Abanyarugalika bagatekereza ibikorwa by’iterambere bitandukanye bakora muri gahunda ya “Tujyanemo” nk’abaturage, ahasabwa uruhare rwa buri wese. Yabijeje ko  nk’ubuyobozi biteguye kubatera inkunga ya 20% yo gutuma ibikorwa bateguye babikora neza kandi vuba mu nyungu y’Umuturage.

Muzehe Ngenzi Pirimiyani. Inararibonye mu nama Njyanama y’Umurenge wa Rugalika.
Ingabire Emmanuel/Perezida wa Njyanama ya Rugalika icyuye igihe, ashimirwa na Meya, Dr Nahayo Sylvere.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6054 Posts

Politiki

4300 Posts

Ubuhinzi

156 Posts

Ubukungu

1086 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga