Amajyepfo: Abanyeshuri n’Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bahuguwe ku gukumira inkongi z’umuriro
Polisi y’u Rwanda yahuguye abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, hagamijwe kubongerera ubumenyi bwo kwirinda inkongi no kumenya uko bitwara igihe zibaye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abahuguwe gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, birinda uburangare mu gukoresha ibikoresho bishobora guteza inkongi kandi bagatanga amakuru ku gihe igihe babonye ikintu gishobora guteza inkongi.
Yagize ati“ Aya mahugurwa agamije kongerera abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba Kaminuza ubumenyi ku mpamvu zitera inkongi z’umuriro, ingamba zo kuzikumira n’uburyo bwo kwitwara igihe zibaye. Turabasaba gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, kuko gukumira inkongi ari inshingano ya buri wese”.
CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije ku moko y’inkongi, ibizitera, ingaruka zazo n’ingamba zo kuzikumira. Banahuguwe ku buryo bwo gukoresha kizimyamwoto n’ubundi buryo bw’ibanze bwo kuzimya umuriro.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye SP A. Habimana, yasabye abanyeshuri, abarimu n’abayobozi ba Kaminuza kugira uruhare mu gukumira inkongi z’umuriro, ashimangira ko zishobora guteza igihombo gikomeye ndetse zigahitana ubuzima bw’abantu.
Yagize ati“ Buri wese agomba kugira uruhare rugaragara mu gukumira inkongi. Ni yo mpamvu mugomba kugira ubumenyi buhagije bubafasha gukumira no kurwanya inkongi, aho kurebera igihe ibaye”.
Emmanuel Ahishakiye, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko aya mahugurwa azabafasha kwirinda inkongi haba mu kigo no mu ngo batuyemo, cyane cyane ku bakoresha gaz mu guteka.
Yagize ati“ Aya mahugurwa adufasha kumenya uko twakwirinda inkongi z’umuriro, cyane cyane mu ngo dutuyemo. Abakoresha gaz mu guteka turushaho kumenya ingamba twafata kugira ngo twirinde inkongi ishobora kuyiturukaho”.
Rubayiza Emmanuel, umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha kumenya uko bakwirinda inkongi n’uko bayirwanya igihe ibaye.
Yagize ati“ Aya mahugurwa ni ingenzi kuko adufashije gusobanukirwa uko twakwirinda inkongi y’umuriro ndetse n’uko twayirwanya iramutse ibaye”.
Uwimbabazi Chantal, umwe mu bayobozi ba Kaminuza, yavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha kumenya uko bakwitwara mu gihe inkongi ibaye no gukoresha ibikoresho bihari mu kuyikumira no kuyizimya.
Yagize ati“ Polisi iduhaye amahugurwa adufasha kumenya uko twakwitwara mu gihe inkongi ibaye, ndetse tugakora ibishoboka byose kugira ngo tuyirinde dukoresheje ibikoresho dufite”.
Polisi y’u Rwanda ikomeza ibikorwa byo guhugura abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu ku gukumira inkongi z’umuriro n’izindi mpanuka, ishimangira ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego zitandukanye ari ingenzi mu kurinda ubuzima n’imitungo.


Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.