RIB yerekanye 11, itanga gasopo kubijandika mu kwangiza ibikorwaremezo, abiba Intsinga
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB nyuma yo kwerekana abantu 11 barimo babiri bafite Ubwenegihugu bwa Uganda ari nabo bakekwaho gushora abandi mu kwangiza Ibikorwaremezo by’umwihariko mu bujura bw’intsinga z’Umuriro, hatanzwe ubutumwa busaba buri wese kwirinda ibikorwa ibyo aribyo byose bigize icyaha by’umwihariko ku biba Intsinga z’Umuriro basabwe kubivamo hakiri kare. Bibukijwe ko nta n’umwe uzihanganirwa kuko RIB na Polisi bari maso.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB, Dr Murangira B Thierry asaba uwo ariwe wese ujya mu bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo by’umwihariko ubujura bw’itsinga z’Umuriro ndetse n’uwumva abitekereza ko kubireka ariyo mahitamo meza yo kutagongana n’Amategeko. Avuga ko RIB itazigera na rimwe yihanganira abakora ibikorwa nk’ibyo, ko ndetse idateganya kubireka kuko nta mwanya w’abakora ibyaha uhari.
Ati“ Turabagira inama yo kubireka kuko tutazabyihanganira kubirwanya, nta n’umuntu ukwiye kwihanganira icyaha icyo aricyo cyose”. Avuga ko 11 berekanywe ari abafatiwe mu bikorwa byo gusenya no kwangiza ibikorwaremezo, cyane cyane mu kwiba Intsinga z’Umuriro mu turere twa; Kamonyi, Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo na Bugesera.
Agira kandi ati“ Turagira ngo tubwire Abanyarwanda ko badakwiye gushishikazwa cyangwa no kubeshywa n’utwo dufaranga bakuramo nyamara bisenyera Igihugu cyabo”. Akomeza avuga ko nyuma yo kwegeranya amakuru, basanze ubu bujura bw’Insinga z’Umuriro atari ubujura busanzwe, ahubwo ari ubujura buteguye kandi buyobowe cyane kuko n’abaziba batazijyana ku isoko ryo mu Rwanda, ahubwo bazishishura bakazambutsa imipaka mu bihugu bituranyi.
Dr Murangira B Thierry, avuga ko abafashwe bose byakozwe mu bufatanye bwa RIB na Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kubungabunga ndetse no guhashya umuntu wese wishora mu bikorwa bishobora kubangamira iterambere.
Abafashwe bari mu byiciro, ari byo; Abarangura insinga(ba nyiri imari) ari nabo babishishikariza abandi bababwira ko ari imari. Hari Abazikusanyiriza hano mu Gihugu, Hari abazigura n’Abajura, Hakaba n’Abazitunda barimo Abamotari n’Abashoferi.
Insinga zafashwe zingana na Toni imwe n’Igice(1,5T), aho agaciro kazo ubaze mu mafaranga y’u Rwanda ari asaga Miliyoni 20.
Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo; Kurema Umutwe w’Abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, Hari Ukwangiza Ibikorwaremezo cyangwa kwangiza ibikoresho Bitanga Amashanyarazi n’Ubujura. Bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Kicukiro, aho Dosiye zabo zamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Ibyaha bakurikiranyweho bihanwa mu buryo butandukanye, aho nk’Icyo Kurema Umutwe w’Abagizi banabi igihano ari Igifungo kiva ku myaka irindwi kugera ku myaka icumi(7-10), kikaba gihanwa n’igingo ya 224 y’Itegeko riteganya Ibyaha n’Ibihano muri rusange. Ikindi cyaha ni icyo kwangiza Ibikorwaremezo cyangwa Ibikoresho bitanga Amashanyarazi, gihanwa n’Ingingo ya 51 aho Igifungo kiva ku myaka itatu ariko kikaba kitarenza imyaka itanu(3-5) n’amafaranga y’u Rwanda ava kuri Miliyoni imwe kugera kuri Miliyoni eshanu.
Hari kandi Icyaha cyo Kwiba aho gihanwa n’Ingingo y’166 y’Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano muri rusange, aho Igifungo ari ukuva ku Mwaka umwe kugera ku myaka ibiri n’Ihazabu iva kuri Miliyoni imwe kugera kuri Miliyoni ebyiri. Iki cyaha kandi iyo urukiko rusanze harimo Impamvu nkomezacyaha nko Kwitwikira ijoro, kuba bagiye ari igico( barenze umwe), Igihano kikuba inshuro 2.
Dr Murangira B Thierry, Asaba buri wese kumva uburemere bw’ibi bikorwa ndetse n’ibihano byabyo, bityo bibatere kuzibukira bave ku kwijandika mu byaha bashake ibintu bizima bakora byemewe n’Amategeko. Asaba buri munyarwanda wese kubihagurukira, nti habeho kurebera no guhishira abakora ibikorwa bibi nk’ibi kuko ingaruka zabyo ntawe zitageraho.
Dr Murangira B Thierry, atanga ingero nk’Igihe hari ahibwe intsinga z’Umuriro nko ku mavuriro, Amashuri muri Karitsiye n’ahandi, ko nk’iyo umuriro uhabuze bitewe n’abantu nk’abo b’abajura igikurikira ari Ibura ry’umuriro, abari kwa muganga ibyuma byari bicometse, abari bafite ubuzima ku bwo kuba umuriro uhari biba ibindi bindi( yaba wowe cyangwa uwawe n’undi), ku mashuri abana biga isomo rifatiye ku kuko Umuriro uhari biba ibindi iyo ntawo, yemwe no muri Karitsiye iyo nta muriro buri wese yibaze uko bigenda.


Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.