Kamonyi: Nubwo bafunguwe, barangije igihano cyo mu nkuta enye(4) za Gereza ariko mu mitima yabo nti bakirangije-Christophe/CARSA
Umuyobozi mukuru w’Umuryango CARSA( Christian Action for Reconciliation and Social Assistance), Christophe Mbonyingabo asaba abasoje Ibihano bahawe n’Inkiko ku byaha bya Jenoside bakoze, ko mu gihe bagarutse mu muryango Nyarwanda bakwiye gusiba muri bo; Ubuhutu, Ubwicanyi, Inzangano ndetse n’Amacakubiri, bagashyira Ubunyarwanda imbere ya byose. Ibi, babibwiwe nyuma y’amahugurwa y’iminsi 7 yahawe abasoje ibihano byabo bagasohoka Gereza(Igororero) hagita ya 2024 na 2026.
Christophe Mbonyingabo, avuga ko kuba Umuryango CARSA warateguye amahugurwa ku bantu nk’aba basoje ibihano ku byaha bya Jenoside bakoze, biri mu rwego rwo kubafasha kuva ibuzimu bakagarurwa kuba Abantu bazima kuko ngo nubwo basoje ibihano byo mu nkuta enye (Gereza) ariko mu mitima yabo ngo siko babisoje.

Ati“ Ni bamwe muri ba bantu ubundi muri Gacaca batigeze bemera ibyaha byabo, barafungwa barangiza ibihano. Aba bantu bamaze imyaka hafi 30 bari muri Gereza, nubwo bafunguwe! Barangije igihano cyo mu nkuta enye(4) za Gereza barasohoka ariko mu mitima yabo no mu mitekerereze bari bagifunze”.

Akomeza ati“ Abenshi baza muri Sosiyeti bagera mu miryango yabo nti bakirwe n’abo bashakanye, nti bakirwe n’abana, nti bakirwe n’abaturanyi nabo ubwabo nti biyakire kubera ko Ubwoba, Ipfunwe, Isoni, ubwabyo ni igihano kiruta kujya muri Gereza y’Inkuta enye. Icyaha ntabwo gikemurwa no kujya muri Gereza ukaza ngo narangije ibihano byanjye, ngo narafunzwe ndafungurwa. Icyaha gikemurwa no kucyemera, umuntu akacyakira nk’icyaha yakoze, cyane cyane igifite uburemere nka Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Christophe arira kandi ati“ Aya mahugurwa abafasha kumva no kwakira ko nubwo barangije ibihano bya Gereza ariko mu mitima no mu mitekerereze bakeneye kurangiza igihano cyo mu mitima yabo bakemera uruhare rwabo, atari Ubutabera, atari Gacaca, ahubwo bakacyemera ngo bo bakire Ipfunwe, Isoni, Ubwoba, n’Ikimwaro, ariko kandi bakire n’Ihakana kubera ko guhakana icyaha uziko wagikoze ntabwo byakira!, Bikizwa n’uko ucyemeye”.
Avuga kandi ko aya mahugurwa agamije gufasha abarangije ibihano bagataha kongera gusana Umubano wabo n’abo bashakanye kuko ngo Abagore basigaye nabo inyuma baba bafite ibibazo byabo. Bamwe ngo bashoboye kugemura abandi nti babishobora, hari abasigaye inyuma barya imitungo, hari ababyariye muri iyo mitungo, Abagabo baje barangije ibihano Abagore nti babakira, ariko kandi ngo n’Abagabo nti biyakira ngo bashobore kubana n’abo bagore, ariyo mpamvu muri aya mahugurwa batumirwa bose kugira ngo bafashwe kongera gusana iyo mibanire yangiritse.
Mu bindi aya mahugurwa agamije ngo harimo no gutinyura aba barangije ibihano bagasohoka muri Gereza bakaza mu muryango. Ati“ Tuba tugamije kandi kubatinyura gutera intambwe, nyuma yo kwemera icyaha cyabo bakajya gusaba imbabazi abo bahemukiye. Gukira isoni n’ipfunwe ashobora noheho gusaba imbabazi nyabyo, yemera ko yagize uruhare mu kwica”.
Agira kandi ati“ Tubakangurira ko bajya kwigisha abana babo n’ababakomokaho kuko nibo bafite ubutumwa. Babeshye igihe kinini, Bahakanye igihe kinini bavuga ko barengana ariko iyo bamaze guhinduka no kwemera icyaha cyabo bakajya kubwira abana babo babeshye ni Ukubarogora kubera ko bari barabashyizemo Ubumara butuma Abana bumva ko ba Se barenganye, ariko iyo Umubyeyi yemeye ati burya Mwana wanjye narakubeshye imyaka yose, ni njye wakoze Jenoside, nishe abantu duturanye hano, nishe abavandimwe niyo mpamvu nafunzwe nawe umbabarire, bituma uyu mwana inyigisho yose yahawe mu ishuri, ku ma Radiyo n’ibindi biganiro bitangwa na Leta, noneho umwana abyumva kurushaho kuko yabibwiwe n’Umubyeyi Umubyara”.

Ku bufatanye bw’Akarere ka Kamonyi ari nako kasabye CARSA guhugura aba Banyakamonyi bo mu mirenge itandukanye uko ari 12 bakatiwe ibihano n’Inkiko ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bantu 133 bafunguwe guhera mu mwaka wa 2024 kugeza 2026, hamaze guhugurwa gusa abantu 83 gusa.


Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.