Minisitiri w’ubuzima wari umaze igihe ategerejwe yashyizweho, ba Guverineri 3 baricazwa
Mu mpinduka zitunguranye umukuru w’igihugu Paul Kagame yakoze, Minisiteri y’ubuzima itagiraga umuyobozi yamubonye naho ba Guverineri batatu barasimburwa.
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 4 Ukwakira 2016, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka zitandukanye muri Guverinoma zanaje zitunguranye aho zisize uwari minisitiri w’uburinganire n’iterambere Dr Diane Gashumba agizwe Minisitiri w’Ubuzima naho batatu muri ba Guverineri bakicazwa.
Dr Diane Gashumba, wahawe kuyobora Minisiteri y’ubuzima, asimbuye Dr Binagwaho Agnes wari uherutse gukurwa kuri uyu mwanya mu mezi hafi atatu ashize Minisiteri ikaba yari imaze iminsi itagira Minisitiri uyiyobora.
Muri izi mpinduka kandi, abaguverineri batatu muri bane bakuwe mu mirimo barasimbuzwa. Mu basimbujwe barimo, Guverineri w’intara y’uburasirazuba, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru hamwe na Guverineri w’Intara y’iburengerazuba.
Guverineri Bosenibamwe aime, yakuwe ku mwanya wo kuyobora intara y’amajyaruguru asimbuzwa Musabyimana Claude, Guverineri Uwamariya Odette yakuwe ku kuyobora intara y’uburasirazuba asimbuzwa Kazayire Judith wari umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage naho Guverineri Mukandasira Cartas w’intara y’uburengerazuba arayamburwa ihabwa Mureshyankwano Marie Rose.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com