Umwami wa Nyuma w’u Rwanda Kigeri V Ndahindurwa yatanze( Yitabye Imana)
Kigeri V Ndahindurwa umwami wa nyuma mu bami bategetse u Rwanda utaranamaze igihe ku ngoma ya Cyami ategeka yamaze kwitaba imana ( Gutanga) aho yabaga muri Amerika.
Amakuru agera ku Kinyamakuru intyoza.com, arahamya ko umwami w’u Rwanda Kigeri V Ndahindurwa wari warahungiye muri Amerika Yatanze(yitabye Imana) mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 ukwakira 2016 nyuma y’uko yari amaze iminsi igera kuri itatu arwariye muri bimwe mu bitaro by’Amerika.
Kigeri V Ndahindurwa, niwe mwami wenyine mu bami u Rwanda rwagize wari ukiriho, atanze atabashije kugaruka mu Rwanda rwe nyuma y’uko aruhunze akajya kwibera muri Amerika aho yahoraga yifuza gutahuka nk’Umwami mu Rwanda rwe.
Kigeri V Ndahindurwa, akomoka kuri Yuhi V Musinga wa mubyaye kuwa 29 Kamena 1936 akamwita Jean Baptiste Ndahindurwa. Nyuma yo Gutanga (urupfu rwa se), umwami Yuhi V Musinga aho yaguye mu buhungiro nyuma yo guhirikwa ku ngoma n’ababiligi igafatwa na Mutara wa III Rudahigwa, Kigeri yari afite imyaka 8 gusa y’amavuko.
Mutara III Rudahigwa akimara gutanga mu buryo butunguranye, nibwo Jean Baptiste Ndahindurwa yahise yima Ingoma aba umwami w’u Rwanda ahabwa izina ry’ubwami rya Kigeri V Ndahindurwa. Yimye ingoma ku myaka 23 y’amavuko aho yaratarashaka.
Kigeri V Ndahindurwa, yimye ingoma kuwa 25 Nyakanga 1959 kugeza kuwa 28 Mutarama 1961 aho yakuwe ku ngoma ya cyami na kudeta yakozwe na Mbonyumutwa n’agatsiko ke kari kanagizwe n’abakoroni b’ababiligi bahengereye Umwami ari i Kinshasa aho yari agomba kubonana n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye. Aha ni naho hahise hasezererwa ingoma ya yami maze hashyirwaho ubutegetsi bwiswe ubwa Repubulika.
Umwami Kigeri V Ndahindurwa, mbere yo kujya muri Amerika, yabanje guhungira muri Tanzaniya y’ubu mbere yitwaga Tanganyika, aza kujya kuba i Kampala ndetse aba na Nairobi muri Kenya mbere y’uko ahungira muri Amerika. Ageze muri Amerika yahawe ibyangombwa by’ubuhunzi nk’impunzi ya politiki mu 1992 nibwo yabihawe.
Kigeri V Ndahindurwa, atabarutse afite imyaka 80 y’amavuko, yari yarahakanye gushaka umugore inyuma y’igihugu cye ngo kuko byari ikizira ko umwami ashakira umugore imahanga, yari ingaragu, yabaga muri Amerika ariko akaba yahoraga yifuza kugaruka mu Rwanda rwe nk’Umwami.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com