Kamonyi: Hakozwe Impinduka zitunguranye muri ba Gitifu b’Imirenge
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2016, bwakoze impinduka zaje zitunguranye kuri bamwe mu bayobozi b’imirenge mu gihe abandi nabo zibategereje.
Udahemuka Aimable, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi aganira n’ikinyamakuru intyoza.com yahamije amakuru y’impinduka zakozwe ku rwego rwa bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu muri 12 igize aka karere.
Izi mpinduka zakorewe ku banyamabanga nshingwabikorwa bakurikira: Nkurunziza Jean de Dieu wayoboraga umurenge wa Mugina yajyanywe kuyobora umurenge wa Rukoma, Muvunyi Etienne wari Gitifu w’umurenge wa Rukoma yajyanywe kuyobora umurenge wa Musambira naho Mbonigaba Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi ahabwa kuyobora umurenge wa Nyamiyaga.
Udahemuka Aimable, yatangarije intyoza.com ko imwe mu mpamvu z’izi mpinduka ishingiye ku kuba imwe muri iyi mirenge nk’uwa Musambira na Nyamiyaga yari imaze iminsi itagira abagitifu bityo hakaba hari byinshi mu bibazo byaburaga ababyitaho ngo bikemurwe uko bikwiye.
Udahemuka, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, avuga ko bimwe muri ibi bibazo, ari ibishingiye ahanini ku manza n’irangizwa ryazo, ibibazo rusanjye abaturage basabwa gukemurirwa no kugirwamo inama na Gitifu w’umurenge birimo ndetse n’isezeranya kubashaka kubana n’ibindi.
Udahemuka Aimable, yatangarije intyoza.com ko izi mpinduka zidahagarariye aha, ko hari n’izindi zitezwe mu minsi ya vuba ngo cyane ko hari ba gitifu b’imirenge bashya bitezwe kwakirwa nyuma y’ikizamini kizakorwa mucyumweru gitaha. Yavuze kandi ko abahawe kujya mu mirenge bagomba kuba batangiyeyo imirimo mu minsi itarenze itatu ndetse icyihutirwa kuribo kikaba ukubanza kurangiza imanza.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com