Umusore w’imyaka 22 y’amavuko yafatanywe kashe 22 n’ibyangombwa bihimbano
Kubwimana Iblahim w’imyaka 22 y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi aho yafatanywe kashe 22 n’ibyangombwa bihimbano bitandukanye birimo indangamuntu n’ikarita ya Polisi.
SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yatangarije itangazamakuru ko Kubwimana Iblahim yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kwakira amakuru ko akora ibyangombwa bihimbano bitandukanye.
SP Hitayezu avuga ko Taliki ya 13 ukuboza 2016 aribwo bataye muri yombi uyu musore Kubwimana Iblahim bari bamaze iminsi bashakisha nyuma yuko bari bakiriye amakuru ko hari umusore mu mujyi wa Kigali ukora ibyangombwa bihimbano bitandukanye akabiha ababikeneye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Hitayezu, avuga ko mubyo basanganye uyu musore Kubwimana Iblahim, birimo kashe 22 z’ibigo bitandukanye, bamusanganye kandi ikarita ya Polisi y’inyiganano hamwe n’indangamuntu, bamusangana ibipapuro bya Banki, ibyangombwa by’ubutaka hamwe n’ibitabo by’imishinga ndetse na bimwe mu bikoresho yifashishaga akora ibyangombwa bihimbano.
SP Hitayezu Emmanuel, avuga ko uyu Kubwimana Iblahim yaguwe gitumo na Polisi agiye guha umuntu ikarita ya Polisi. SP Hitayezu, atangaza kandi ko gufatwa k’uyu musore Iblahim Kubwimana babikesha amakuru bahawe n’abaturage bamaze kumva akamaro ko gutanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha.
Kubwimana Iblahim ukekwaho ibi byaha byo gukora inyandiko mpimbano, ubwo yerekwaga itangazamakuru yanze kugira icyo atangaza, ikibazo cyose yabazwaga yavugaga ko nta makuru afite yo gutanga, yasubiyemo kenshi agira ati:”ntacyo natangaza, nta makuru mfite”.
SP Hitayezu, atangaza ko uyu Kubwimana Iblahim aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 7 nkuko biri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. SP Hitayezu avuga kandi ko nyuma y’uyu hari abandi Polisi igishakisha bakora ibikorwa nk’ibi binyuranije n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda iraburira kandi abantu bose kugana inzego zizwi zemewe n’amategeko zitanga ibyangombwa aho guca inzira z’ubusamo ngo barashaka ibyangomba. Polisi y’u Rwanda itangaza ko ufatiwe muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko wese yaba uwabikoze ndetse n’uwabikorewe bose bahanwa kimwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com