Perezida Obama wacyuye igihe ari mu barwanya Donald Trump
Ibyemezo bigaragarira rubanda ko bikarishye muri Amerika, byatangiye kwamaganwa n’abatari bake aho imyigaragambyo ikomeje mu bice bitandukanye bya Amerika, Perezida Barack Obama yerekanye ko atari mu ruhande rwa Perezida Trump.
Ibihumbi by’abanyamerika byahagurukiye kwishyira hamwe mu kurwanya ibyemezo byatangiye gushyirwaho na Perezida Donald Trump uherutse kurahirira kuzayobora Amerika. Perezida ucyuye igihe Barack Obama yagaragaje ko ari inyuma y’imbaga y’abigaragambya.
Perezida Barack Obama wacyuye igihe, ubwo yavaga ku buyobozi agatanga umwanya kuri Perezida Donald Trump watowe, yatangaje ko azakomeza kwitondera ibijyanye n’agaciro k’ibanze cyangwa se indangagaciro kuri Demokarasi ya Amerika mu kuba bitaba ikibazo, bitateshwa agaciro.
Nyuma y’iminsi 10 gusa manda ye irangiye, uwahoze ari Perezida wa Amerika yagaragaje ko ibyemezo bya Perezida wamusimbuye atabishyigikiye na busa, ko ahubwo yifatanije n’abarimo gukora imyigaragambyo igamije kurwanya ibyemezo bya Trump.
Ibyemezo bya Perezida Donald Trump yafashe birimo kubuza bamwe mu banyamahanga bavuye impande z’isi ariko cyane abayoboke b’idini ya Isilamu kwinjira ku butaka bwa Amerika aho abashinja kuba bari mu mitwe y’iterabwoba, bityo ngo ikaba ari bimwe mu byemezo Trump abona bya mufasha kurinda umutekano w’abanyagihugu yatorewe kuyobora.
Barack Obama, kwifata ngo akomeze guceceka byanze, nkuko umuvugizi we Kevin Lewis yatangaje ko Obama ari inyuma y’ibihumbi by’Abanyamerika barimo kwigaragambya mu mpande zitandukanye z’Igihugu bamagana ibyemezo bya Perezida Trump.
Perezida Donald Trump, ibirori by’irahira rye ku kuyobora igihugu cy’igihangange cya Leta zunze ubumwe za amerika ryabaye kuwa 20 Mutarama 2017, uretse Perezida Obama wacyuye igihe wifatanije n’abanyamerika mu kwamagana ibi byemezo bya Trump, hirya no hino ku isi hatangiye kugenda haboneka bamwe mu bategetsi bagaragaza ko nabo badashyigikiye ibi byemezo. Abo barimo abo mu Budage, Ubwongereza, Irani na bimwe mu bihu by’abarabu aho ndetse bamwe nabo bamaze gutangaza ko nta kirenge cy’Umunyamerika bashaka ku butaka bwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com