Kigali: Ubuyobozi burakemangwa gukingira ikibaba abanyerondo bahohoteye umukobwa
Mujawamariya Anitha wahohotewe n’abanyerondo bakamukubita, bakamwambika ubusa bamwihereranye mu gashyamba, nta shira amakenga inzego zibanze mu kutamufasha kurenganurwa ngo zite muri yombi abamuhohoteye.
Mujawamariya Anitha, umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko wahohotewe n’abanyerondo batatu mu kagari ka Kamutwa, umudugudu w’Urwibutso mu murenge wa Kacyiru Akarere ka Gasabo, aratakambira inzego z’ubuyobozi ku murenganura nyuma yo guhohoterwa n’abashinzwe irondo.
Mujawamariya, aganira n’intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa, ashyira mu majwi abanyerondo barimo uwitwa Munyanshongore Theogene, Ingabire Emmanuel hamwe n’undi wa gatatu atabashije kumenya amazina ariko akavuga ko yumvaga bamwita Kiyongozi, aba ngo bamujyanye mu gashyamba ku mashuri abanza ya Kacyiru ya 2 bamukorera ihohoterwa.
Mujawamariya, avuga ko kuwa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2017 ubwo yari ageze ku rugo iwabo yasanze aba banyerondo batatu maze bakamusaba indangamuntu akababwira ko yayisize murugo, aho ku musaba kujya murugo ngo ayibereke ngo bahise bashushubikanya uwari amuherekeje ngo nagenge baramugeza murugo dore ko hari mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro zishyira saa tatu, nyuma yo kubona ko uwari umuherekeje arenze ngo baramukuruye bamujyana mu gashyamba ko ku mashuri ya kacyiru ya 2 bamusaba kubaha amafaranga ibihumbi bitanu buri umwe, ayabuze ngo bamwambuye ubusa bamusaka, nyuma yo kubona ko ntayo afite ngo bamusabye ko bamusambanya yabyanga bakamukubita bakamwica abyanze nibwo bahereyeko bamuhondagura.
Ubwo bari bamaze kumugira intere, baramufashe baramuherekeza bamujyana iwabo ndetse ngo bahageze binjiye mu nzu abamo n’abavandimwe barabasaka bavuga ko bashaka ibyangombwa no kureba ko ngo nta bagabo bafite mu nzu.
Nsengimana Jean Claude, umukuru w’umudugudu w’Urwibutso ku murongo wa terefone ngendanwa yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’uyu mukobwa Mujawamariya bakimenye ndetse bakanakiganiraho mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017 aho ngo banamukoreye dosiye ajyana kuri Polisi. Mudugudu, Avuga ko ibyakozwe biteye isoni n’agahinda ariko kandi akavuga ko aba banyerondo nta ruhare umudugudu ayoboye wagize mu kubemeza mu gihe amabwiriza y’umujyi wa Kigali ngo avuga ko abanyerondo kujyaho kwabo komite y’umudugudu igira uruhare mu kubemeza.
Mujawamariya, wahohotewe avuga kandi ko abona hari igisa no gukingira ikibaba aba banyerondo gikozwe n’inzego zibanze ngo kuko yumvise ko umwe muribo watanze ubuhamya mu muganda (ari muri batatu bahohoteye ariko we ngo ntiyamukozeho ahubwo yarareberaga bagenzi be bamuhohotera) ngo yaba yarirukanwe mu gihe abamuhohoteye bakamukubita, bakamwambika ubusa bakomeje akazi ntibanashyikirizwe inzego z’ubuyobozi kandi ikibazo cyaravugiwe mu muganda hari abaturage n’abayobozi batandukamye.
Mu gihe twandikaga iyi nkuru, twamenye ko umuyobozi w’umudugudu arimo gushyirwaho iterabwoba ko ngo agomba kweguzwa kuko bamushinja kuba ngo yaratumye ikibazo kigera mu itangazamakuru, hari ndetse na bumwe mu butumwa yakiriye buturuka mu bayobozi b’inzego zibanze zimukuriye.
Ubwo twageragezaga guhamagara gitifu w’akagari, ntabwo yabonetse ku murongo wa telefone ngendanwa, twamuhaye ubutumwa bugufi ko tumushaka aho asubirije avuga ko twa muvugisha tumuhamagaye telefone ye yanga gucamo, gusa twabashije kuvugana na Ntigurirwa Emile, SEDO w’aka kagari avuga ko bumvise ko ikibazo cyagejejwe muri Polisi bityo ko ntacyo yakivugaho, avuga kandiko atazi abateye ubwoba umukuru w’umudugudu ngo keretse babaye abandi atazi ariko we ngo nta ruhare abifitemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com