Ruhango: Polisi yunze imiryango 20 yabanaga mu makimbirane
Hashingiwe kuri Raporo zo mubuyobozi bw’inzego zibanze, Polisi ikorera mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango akagari ka Tambwe yunze imiryango 20 yabanaga mu makimbirane maze yiyemeza gutangira ubuzima bushya.
Imiryango igera kuri 20 yo mu karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango akagari ka Tambwe, ku itariki ya 26 Mata 2017 yahurijwe hamwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere, hagamijwe kuyigisha no kuyigira inama ku mibanire ikwiye kuyiranga mu ngo zayo. Uku kuyihuriza hamwe byabaye bikurikira raporo zaturukaga mu buyobozi bw’inzego z’ibanze zigaragaza ko iyo miryango ibanye nabi.
Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Ruhango (DCLO), ari kumwe na Uwitonze Therese, akaba n’umushakashatsi ku ndwara zo mu mutwe ukorera mu kigo Mental Health Dignity Foundation babasobanuriye ubwoko bw’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ingaruka zaryo haba ku muntu ku giti cye, ku muryango , ndetse no ku gihugu muri rusange.
IP Abijuru yabasobanuriye ibyatuma habaho kutumvikana hagati yabagize umuryango aho yagize ati:”Kutumvikana mu ngo bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo ubusinzi, gucana inyuma ku bashakanye, gukoresha ibiyobyabwenge, cyangwa kutumvikana ku buryo bw’imicungire y’umutungo hagati y’abashakanye.
Yakomeje abasobanurira kandi uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane, naho Uwitonze abasobanurira ko ihohoterwa rishobora gutera ihungabana, n’aho ihungabana rihurira n’indwara zo mu mutwe.
Nyuma y’ibi biganiro, iyi miryango yahawe umwanya igararagaza intandaro y’amakimbirane yayo bavuga ko mu bibazo biri ku isonga y’imibanire itari myiza mu ngo zabo, ari ubusinzi , gucana inyuma, kuba bamwe babana batarashakanye byemewe n’amategeko bityo buri umwe akumva ko afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka, ndetse no kutumvikana ku micungire y’imitungo y’urugo.
Umuryango wa Ahishakiye Jason na Musabyimana wari ubanye nabi warahagurutse usabana imbabazi, unashimira Polisi yabaganirije ikabasaba kureka amakimbirane yari ari mu muryango wabo.
Musabyimana yanavuze ko yajyaga yumva yakwiyahura kubera ihohoterwa yakorerwaga n’umugabo we.
Iyi miryango yose yasabanye imbabazi iniyemeza gutangira ubuzima bushya bwo kubana mu mahoro, Polisi nayo ibemerera ko izakomeza kujya ibasura, dore ko hari bamwe bavuze ko hari ibimenyetso by’ihungabana bari baratangiye kugaragaza birimo umutwe udakira, igihunga gihoraho, kubura ibitotsi, n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com